Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 5 Nyakanga

Tariki 05 Nyakanga ni umunsi w’161, hasigaye iminsi 178 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1295: Igihugu cy’u Bufaransa na Scotland bashyize umukono ku masezerano y’ubuifatanye mu rwego rwo kurwanya u Bwongereza.
1687: Isaac Newton yashyize ahagaragara inyandiko yise Philosophiæ Naturalis Principia Mathematica, yabaye ingirakamaro mu mpinduka y’ubumenyi aribwo siyansi (scientific revolution).
1811: Venezuela yatangaje ubwigenge bwayo yibohora ubukoloni bwa Espagne.
1830: U Bufaransa bwigaruriye igihugu cya Algeria.
1884: U Budage bwatangiye kugenzura igihugu cya Cameroon.
1934: Habaye imyigaragambyo yiswe Bloody Thursday, muri iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abapolisi barashe rwagati mu mbaga y’abakozi bigaragambyaga.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, igihugu cya Philippines cyatangaje ukwibohora kwacyo.
1962: Algeria yatangaje ubwigenge bwayo, yibohora ubukiloni bw’Abafaransa.
1995: Igihugu cya Armenia cyatangaje itegeko nshinga ryacyo rishya, nyuma y’imyaka ine gitangiye kwigenga dore ko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zari zimaze gusenyuka.
1996: Dolly the sheep (Intama), ikinyabuzima cya mbere cyashoboye kubaho hifashishijwe clonage( kubyaza akaremangingo ikinyabuzima).
1999: Perezida Bill Cliton yatangaje ko yanze ibihano by’ubukungu byari byafatiwe ubutegetsi bw’Abatalibani mu gihugu cya Afganistan.
2004: Bwa mbere mu gihugu cya Indoneziya, hatangiye gukorwa amatora ya Perezida wa repubulika.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1321: Joan of The Tower, umwamikazi ndetse n’umufasha w’umwami David II wa Scotland.
1931: Ismail Mahomed, wabaye umukuru w’ubutabera mu gihugu cya Afurika y’Epfo na Namibiya.
1979: Shane Filan, umuririmbyi wabaga mu itsinda rizwi cyane rya Westlife.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1945: John Curtin, Minisitiri w’Intebe wa cumi na kane wa Australia.
2004: Hugh Shearer, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Jamaica, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Jamaica.
2008: Hasan Doğan, Perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Turukiya.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego