Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 5 Ugushyingo

Tariki ya 5 Ugushyingo ni umunsi wa 310 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 56 ngo umwaka urangire.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Elizabeth, nyina wa Yohani Umubatiza.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1138: Ly Anh Tong yagizwe umwami wa Vietnam afite imyaka 2 gusa, aho yicaye ku ntebe imyaka 37.
1862: Mu ntambara yashyamiranyije Abanyamerika (Secession War), Perezida Abraham Lincoln yavanye George B. McClellan ku buyobozi bwa Union Army ku nshuro ya kabiri yanabaye iya nyuma.
1862: Mu ntambara yahuje abazungu n’Abasangwabutaka b’Amerika (Indians/Native Americans) muri Leta ya Minnesota, abarwanyi 303 baturuka i Dakota bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu ndetse n’icyo kwica abazungu, bacirwa igihano cyo kumanikwa. 38 baje kumanikwa abandi bahanagurwaho icyaha.
1911: Nyuma yo gutera Ubwami bwa Ottoman kuri tariki 29 Nzeli 1911, u Butaliyani bwafashe Tripoli na Cyrenaica.
1916: Habaye ubwicanyi bwa Everett ubwo i Washington habaga kurasana hagati y’abakozi n’abapolisi biturutse ku kutumvikana kw’abanyapolitiki.
1937: Adolf Hitler yateranyije inama rwihishwa atangaza umugambi we wo guha ubwisanzure Abadage.
1970: Mu ntambara ya Vietnam, ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari mu butumwa zatangaje ko ari bwo bwa mbere mu myaka itanu hapfuye abasirikare bake (24).
1995: André Dallaire yagerageje kwica Minisitiri w’intebe wa Canada Jean Chrétien aza kubuzwa n’uko umugore we afunze umuryango.
1996: Perezida wa Pakistan Farooq Ahmed Khan Leghari yanze guverinoma yari yashyizweho na Minisitiri w’intebe Benazir Bhutto ndetse anasesa Inteko Ishinga Amategeko ya Pakistan.
2006: Saddam Hussein wahoze ayobora Irak na bagenzi be bayoboranaga mu myaka ya za 1990, Barzan Ibrahim al-Tikriti na Awad Hamed al-Bandar bakatiwe igihano cyo kwicwa n’urukiko al-Dujail kubera uruhare rwabo mu bwicanyi bw’ Aba’Shia 148 mu mwaka w’1982.
2009: Major w’Umunyamerika Nidal Malik Hasan yishe abantu 13 akomeretsa 30 ahitwa Fort Hood muri Texas akaba ari bwo bwicanyi bukomeye mu mateka y’ibigo bya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1938: Joe Dassin, umuririmbyi w’Umunyamerika waririmbaga mu Gifaransa.
Joe Dassin
1962: Abédi Pelé, umunnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ghana.
1962: Marcus J. Ranum, umuhanga mu bya mudasobwa wo muri USA.
1980: Christoph Metzelder, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Budage.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2000: Bibi Titi Mohammed, wari umunyapolitiki wo muri Tanzania.
2010: Antonio Cárdenas Guillén, wari umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge muri Mexique.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego