Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 6 Gicurasi

Iyi tariki ni umunsi w’ 127 urebeye ku ngengabihe ya Gregoire, byumvikana ko hasigaye iminsi 239 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze iyi tariki
1536: Umwami Henry VIII yategetse ko Bibiliya zanditse mu Cyongereza zishyirwa mu nsengero zose
1757: Habaye igitero cya Prague, cyaguzaga ingabo za Prussia n’iza Autriche, mu ntamabara y’imyaka irindwi.
1816: Hashinzwe Ishyirahamwe rya Bibiliya i New York muri Leta Zunz’Ubumwe Za Amerika
1994: Paula Jones yareze mu rukiko Perezida Bill Clinton, ko yagerageje kumusambanya mu 1991.
Papa Pawulo Yohani II, yabaye Papa wa mbere winjiye mu musigiti
Papa Pawulo Yohani II, yabaye Papa wa mbere winjiye mu musigiti
2001: Ubwo yasuraga Syria, Pawulo Yohani II yabaye Papa wa mbere winjiye mu musigiti.
2002: Umunyapolitiki w’Umuholandi Pim Fortuyn yishwe n’umwe mu barengera uburenganzira bw’inyamaswa.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1574: Papa Inocent X
1758 : Maximillien Robespierre, umwe mu baharaniye impinduramatwara mu Bufaransa
1931 : Willie May, Umwirabura w’umunyamerika wakinaga Baseball
1964: Dana Hill, Umukinnyi wa film, w’umunyamerika
1991: Valerio Flaska, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Butaliyani.
Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki
1987: William Casseu wayoboraga urwego rw’ubutasi bw’Amerika CIA
1989: Earl Blaik, wahoze ari umutoza w’umukino wa American football
1993: Ann Todd, Umukinnyi wa film w’Umwongereza
2006: Lillian Gertrud Asplund, Niwe wapfuye nyuma mu barokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic, yabaye mu 1992
2007: Rubangura Vedaste, umucuruzi w’umunyarwanda, afite inyubako iri muri zimwe mu zizwi cyane mu mujyi wa Kigali yitwa “Rubangura House” bakunze kwita kwa Rubagura.
2009: Kevin Grubb, Umunyamerika wakinaga amasiganwa y’imodoka ya NASCAR
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego