Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 6 Kamena

Tariki 6 Kamena ni umunsi w’157 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 208 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1808: Umuvandimwe wa Napoléon Bonaparte, witwa Joseph Bonaparte yambitswe ikamba ryo kuba umwami wa Espagne.
1833: Andrew Jackson yabaye Perezida wa mbere wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wagendeye muri gariyamoshi.
1844: Hashinzwe ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’abakirisitu rizwi nka Young Men’s Christian Association (YMCA) rishingiwe mu Mujyi wa London.
1882: Abantu barenga ibihumbi ijana bapfiriye i Bombay mu gihugu cy’u Buhinde bazize umuhengereri w’amazi wayogoje ku butaka uturutse mu Nyanja y’Abahinde.
1909: Ingabo z’u Bufaransa zafashe agace ka Abéché mu bwami bwa Ouaddaï, muri iki gihe ni mu gihugu cya Tchad.
1912: Hatangiye iruka ry’ikirunga cya Novarupta muri Leta ya Alaska.
1939: Adolf Hitler yatangarije mu ruhame ko asabye ingabo z’u Budage zari zaragiye kuba abakorerabushake mu ntambara y’abaturage ya Espagne zagaruka mu gihugu.
1946: Hashinzwe ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko wa Basketball, rishingirwa mu mujyi wa New York.
1946: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatangiye imibanire ishingiye kuri dipolomasi n’igihugu cya Argentina.
1971: Mu ntambara ya Vietnam, ingabo za Australia zatangiye gukozanyaho n’igihugu cya Vietnam igendera ku mahame ya gikomonisite (Vietnam ya Ruguru).
1993: Bwa mbere binyuze mu matora Mongolia yabonye Perezida.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1502: Umwami Yohani III wa Portugal
1934: Umwami Albert II w’u Bubiligi
1978: Joy Enriquez, umuririmbyi w’umunyamerika
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1968: Robert F. Kennedy, umuvandimwe wa Perezida John Fitzgerald "Jack" Kennedy.
1968: Randolph Churchill, umuhungu wa Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego