Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 6 Kanama

Tariki 6 Kanama ni umunsi wa 219 kuri kalendari yitiriwe Geregwari (iyi isanzwe benshi bakoresha). Hasigaye iminsi 173 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1861: U Bwongereza bwigaruriye Lagos muri Nigeria.
1909: Alice Ramsey na bagenzi be batatu ni bo babaye aba mbere mu kuzenguruka umugabane wa Amerika mu modoka.
1960: Impinduramatwara muri Cuba: Mu rwego rwo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zafatiye ibihano Cuba, iki gihugu kiyobowe na Fidele Castro kigaruriye amakompanyi yose ya Amerika ndetse n’andi y’ibihugu bitandunye yakoreraga ku butaka bwacyo.
1962: Jamaica ni bwo yabonye ubwigenge.
1980: Edgar Tekere wari Minisitiri muri Guverinoma ya Rhodesia, yashinjwe icyaha cyo guhitana umuzungu w’umuhinzi.
1990: Intambara yo mu kigobe cya Perise: Akanama gashinzwe Amahoro ku isi kategetse ko Iraq ifatirwa ibihano mu rwego rw’ubucurizi nyuma yuko icyo gihugu kigabiye igitero muri Koweti.
1990: Ishyaka ANC ryo muri Afurika y’Epfo ryatangaje ko ritazayoboka inzira y’ishyamba mu rwego rwo gukomeza ibiganiro byari bigamije ihagarikwa ry’ingoma ya bagashaka buhake.
1991: Tim Berners-Lee yashyize ahagaragara inyandiko zigaragaraza igitekerezo cye cyo gushinga umurongo wa internet (World Wide Web). www yashyizwe ahagaragara nka serivisi yo kuri internet.
2008: Muri Mauritania Mohamed Ould Abdel Aziz yakoreye kudeta Sidi Ould Cheikh Abdallahi, amuhirika ku butegetsi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego