Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 6 Mutarama

Tariki 6 ni umunsi wa 6 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 359 uyu mwaka ukagera ku musozo wawo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1912: New Mexico yemewe nk’imwe muri leta zigize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1921: Hatangijwe igisirikare cya Irak.
1929: Alexander, umwami wa Serbia , Croatia na Slovenia yakuyeho itegeko nshinga ryagenderwagaho muri icyo gihe. Niyo mpamvu uyu munsi bawita uw’igitugu (January 6th Dictatorship).
1929: Mama Tereza, umwe mu bihayimana bamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’ubugiraneza yageze mu mujyi wa Calcutta ho mu Buhinde, ahita atangira gukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo kwita ku barwayi n’abandi bantu bafite ibibazo by’ubukene bukabije.
Teresa w'i Calcutta
1947: Bwa mbere mu mateka, isosiyete y’indege yitwa Pan American Airlines yatangije ingendo zayo zizenguruka ku isi yose.
1950: Igihugu cy’u Bwongereza cyemeye ubwigenge bw’igihugu cy’u Bushinwa nyuma y’imyaka myinshi bagikolonije. Igihugu cy’ u Bushinwa nacyo cyemereye u Bwongereza imigederanire mu bya politiki.
1951: Ubwicanyi bukomeye bwabereye mu gace ka Ganghwa mu ntambara yabereye mu gihugu cya Korea.
1967: Mu ntambara yo muri Vietnam, umutwe w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi wagabye igitero cyiswe Operation Deckhouse Five banyuze ku nkombe z’uruzi rwa Mekong.
1992: Zviad Gamsakhurdia wari Perezida w’igihugu cya Georgia yahisemo guhunga igihugu nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe, bikozwe n’igisirikare.
2009: Mu ntambara ya Gaza, ingabo z’igihugu cya Israel zagabye ibitero muri Gaza aho zatwitse amashuri.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1978: Tara Spencer-Nairn, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cya Canada.
1986: Mike Teel, umukinnyi wa American football ukomoka muri Amerika.
1989: Andy Carroll, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
2004: Pierre Charles, wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Dominica.
2009: John Scott Martin, wari umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.
2011: Uche Okafor, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Nijeriya.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego