Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 6 Nzeri

Tariki ya gatandatu Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo itanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’itanu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gaturika irihiza Mutagatifu Bertrand de Garrigues.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1522: Uwitwa Victoria yashoboye kurokoka impanuka y’ubwato bwa Ferdinand Magellan, ubwo bwari ahitwa Sanlúcar de Barrameda bugaruka mu gihugu cya Espagne. Ubu bwato bwabaye ubwa mbere mu kuzenguruka isi.
1939: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, igihugu cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko kigiye kugaba ibitero ku gihugu cy’u Budage.
1952: Mu gihugu cya Canada hafunguwe televiziyo yitwa CBFT-TV ariyo ya mbere yari ifunguwe bwa mbere muri iki gihugu, yafunguriwe mu Mujyi wa Montreal.
1966:Mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Cape Town, Minisitiri w’Intebe Hendrik Verwoerd wari warateguye ibikorwa by’ivangura rishingiye ku ruhu rizwi nka Apartheid yishwe bari mu nama y’inteko ishinga amategeko.
1968: Igihugu cya Swaziland cyabonye ubwigenge bwacyo, kiva ku ngoyi y’Abongereza.
1986: Abagabo babiri bakora iterabwoba bagabye ibitero byahitanye abantu makumyabiri na babiri ahitwa Istanbul aba bagabo babiri bakomokaga ahitwa Abu Nidal.
1997: Habaye imihango yo gushyingura Igikomangoma Diana wo mu Bwongereza iyi mihango yitabiriwe n’abantu barenga miliyoni ku mugaragaro abandi bagera kuri miliyari ebyiri na miliyoni magana atanu bayikurikiraniye kuri za televiziyo.
Igikomangoma Diana
2008: Perezida wa Turkey Abdullah Gül yitabiriye umupira w’amaguru biturutse ku butumire bwa Perezida Serzh Sarkisyan w’igihugu cya Armenie; uru rwabaye uruzinduko rwa mbere umuyobozi wa Turkiya yitabiriye muri Armenia.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1711: Henry Muhlenberg, Umudage washinze urusengero rwitwa Lutheran Church muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1869: Walford Davies, umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongera wahawe akazina ka Master of the King’s Music.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1999: Lagumot Harris.
2008: Sören Nordin, Umunyasuwede wakoraga imikino yo gusiganwa mu mamodoka.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego