Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 7 Gicurasi

Tariki ya 7 Gicurasi ni umunsi wa 127 w’umwaka habura iminsi 238 kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibyamamare byavutse ku wa 07 Gicurasi
1867: Havutse Władysław Reymont, wahawe igihembo Nobel (1924) mu buvanganzo.
1892: Havutse Maréchal Josip Broz Tito, Perezida wa Yougoslavie kuva mu1953 kugeza mu 1980.
1902: Jean-Philippe Lauer, égyptologue, uzwiho kuba ari we wabashije gusubiza pyramide ya Saqqarah mu Misiri, ishusho yahoranye ku bwa ba Farawo.
Ibyamamare byatabarutse ku wa 07 Gicurasi
973: Hatabarutse Otton Ier /Othon le Grand, we washinze ubwami butagatifu (Saint Empire Romain Germanique)
1617: Hatabarutse David Fabricius, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere.
Ibindi byibukwa ku wa 07 Gicurasi
1342: Hatowe Papa Pierre Roger, izina ry’Ubupapa yitwa Kilimenti wa gatandatu (Clément VI)
1895: Alexandre Popov yakoresheje bwa mbere “antenne radioélectrique”
1902: Ni bwo ikirunga Soufrière cyo muri Guadeloupe cyongeye gusohora amazuku n’amahindure.
1915: Ubwato bw’intambara burwanira munsi y’amazi bw’abadage bwararohamye buhitana abantu 1447, muri bo 120 bakomokaga muri USA.
1945: Général w’umudage Jodl yahebye urugamba, byemezwa ko intambara ya kabiri y’isi irangiye ku mugabane w’Uburayi
1992: Mu gihugu cya Irlande, Musenyeri Eamonn Casey (ku ifoto), umushumba mukuru wa Diyosezi Galway yemeye ku mugaragaro ko yabyaye umwana rwihishwa, ariko kandi indezo ye itubutse ikaba yaragezwaga kuri nyina, ivanwe mu mutungo wa Diyosezi.
1993: Ku nshuro ya kane, Perezida Hassan Gouled yongeye gutorerwa kuyobora Djibouti. Abataravugaga rumwe nawe bise amatora igikorwa cyo kurangiza umuhango no kwangiza umutungo w’igihugu.
1999: Muri Serbie, Ingabo za OTAN zarashe ku butaka igisasu kimanyaguramo byinshi (bombe à fragmentation) gihitana 15, na ho 70 basigarana ubumuga bukomeye.
1999: Leta y’u Bushinwa yihanangirije ingabo za NATO (OTAN) nyuma yo kurasa kuri Ambasade yabo muri Yugoslavia.
Indege nini ku isi yagurutse bwa mbere. Ni Antonov AN-225 "Mriya" Ifite reacteurs 6, uburebure bwa m 88,4 , cargo yayo ikagira m 43 z’uburebure. Ibasha gutwara ibifite uburemere bwa toni 250 mu rugendo rwa Km 4500
2001: Indege nini ku isi yagurutse bwa mbere. Ni Antonov AN-225 "Mriya" Ifite reacteurs 6, uburebure bwa m 88,4 , cargo yayo ikagira m 43 z’uburebure. Ibasha gutwara ibifite uburemere bwa toni 250 mu rugendo rwa Km 4500, hamwe na “navettes spatiales”
2002: Indege y’u Bushinwa “McDonnell Douglas MD-82” yasandariye hejuru y’ikigo cy’ishuri ihitana abagenzi 112 hiyongeyeho n’abakozi bose bari bayirimo. Ku bw’amahirwe, nta masomo yari yabayeho uwo munsi, abanyeshuri barokoka batyo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego