Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 7 Kamena

Tariki 7 Kamena ni umunsi w’158 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 207 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1692: Mu gihugu cya Jamaica, umujyi wa Port Royal uherereye mu Majyepfo, wibasiwe n’umutingito ukaze aho mu gihe kigera ku minota itatu gusa abantu 1600 bari bamaze kwitaba Imana, abandi ibihumbi bitatu barakomereka bikabije.
1810:Bwa mbere mu gihugu cya Argentina, hatangiye gusohoka ikinyamakuru, iki kitwaga Gazeta de Buenos Ayres.
Gazeta de Buenos Ayres yashyizweho hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa bya Guverinoma yari yahawe izina rya Primera Junta, Ku ikubitiro iki kinyamakuru cyandikwaga na Mariano Moreno, afashijwe n’aba padiri Manuel Alberti; Manuel Belgrano na Juan José Castelli bari n’abayobozi bacyo.
1832: Indwara y’icyorezo cya Kolera yageze mu mujyi wa Quebec izanywe n’abimukira bari baturutse mu gihugu cya Irland.
Iki cyorezo cyahitanye abantu bagera ku bihumbi bitandatu, intara ya Lower Canada ikaba ariyo yibasiwe bikomeye.
1862: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano yo kongera gukora ubucuruzi bw’abacakara.
1892: Benjamin Harrison yabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika washoboye kwitabira umukino wa baseball.
1945: Umwami Haakon VII wa Norway we n’umuryango we bagarutse mu gihugu nyuma y’imyaka itanu bari mu buhungiro.
1948: Edvard Beneš yabaye Perezida wa Czechoslovakia, ahita ashyira umukono ku itegeko nshinga ryatumye iki gihugu gitangira kugendera ku mahame ya gikomunisiti.
1967: Mu ntambara yiswe iy’iminsi itandatu, ingabo za Israel zageze mu mujyi wa Yeruzalemu.
1981: Igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere cyashenye bikomeye inganda za nuclear z’igihugu cya Iraq, mu Majyepfo y’umujyi wa Baghdad mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Babylon.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1929: John Napier Turner, wabaye Minisitiri w’Intebe wa 17 w’igihugu cya Canada.
1942: Muammar al-Gaddafi, umuyobozi n’umutegetsi wa Libya.
Urasaha kumenya byinshi kuri Muammar al-Gaddafi reba hano Ibintu 11 bitangaje mu buzima bwa Kadhafi(Igice cya I)
Ibintu 11 bitangaje mu buzima bwa Kadhafi(Igice cya II)
1965: Billy Reeves, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umunyamakuru wa radiyo BBC.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1992: Bill France washinze ndetse akaba umuyobozi mukuru wa mbere wayoboye ikigo NASCAR (National Association for Stock Car Auto Racing)
2002: Basappa Danappa Jatti, wigeze kuba visi-Perezida w’igihugu cy’u Buhinde
2006: Ingenieur Abu Musab al-Zarqawi, ukomoka muri Jordania, wari ukuriye umutwe wa Al Qaeda mu gihugu cya Irak.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego