Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TARIKI 7 MUTARAMA

Tariki 7 Mutarama ni umunsi wa 7 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 358 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1945: Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose, Gen. Bernard Montgomery wo mu ngabo z’u Bwongereza yakoze ikiganiro n’abanyamakuru atangaza ideni ku ntsinzi yo ku gitero cy’i Bulge.
1950: Inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro bya Davenport, i Iowa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ihitana abantu 41.
1952: Bwa mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igihugu cye cyamaze gukora intwaro zikomeye, aha yavugaga ikorwa ry’igisasu cyizwi nka hydrogen bomb.
1954:I New York, ahitwa Georgetown ku cyicaro gikuru cya IBM sosiyete ikora za mudasobwa n’ibijyanye nayo habaye imurika mu ruhame ry’imashina ikora ubusemuzi.
1959: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemeye guverinoma ya uba yari iyobowe na Fidel Castro.
1960: Hakozwe isuzuma kuri misile ya Polaris.
1984: Igihugu cya Brunei cyabaye umunyamuryango wa gatandatu w’ishyirahamwe ry’ibihugu byo mu Majyepfo y’Umugabane wa Aziya ASEAN (Association of Southeast Asian Nations).
1989: Igikomangoma Akihito cyo mu gihugu cy’u Buyapani yarahiriye kuba Umwami w’Abami nyuma y’urupfu rwa se Hirohoto.
1993: Mu gihugu cya Ghana hashinzwe repubulika ya kane iyobowe na Perezida Jerry Rawlings.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1945: Raila Odinga, Minisitiri w’intebe mu gihugu cya Kenya muri ibi bihe (mu mwaka wa 2012).
Raila Odinga
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2002: Antonino Saviano, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Amerika.
2008: Alwyn Schlebusch, umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo, wigezeno kuba Visi Perezida w’iki gihugu.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego