Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TARIKI 7 UGUSHYINGO

Tariki 7 Ugushyingo ni umunsi wa 311 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 54 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1916: Uwitwa Jeannette Rankin yabaye umugore wa mbere utorewe kujya muri Congres ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1983: Inyubako ikorerwamo na sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabwemo igitero cya bombe, iki gitero nta muntu cyahitanye uretse ko cyangije ibintu bibarirwa agaciro kangana n’ibihumbi 250 by’amadolari y’Amerika.
1987: Mu gihugu cya Tuniziya habaye ihirikwa ry’ubutegetsi, Perezida Habib Bourguiba asimburwa na Zine El Abidine Ben Ali wari Minisitiri w’Intebe.
1989: Uwitwa Douglas Wilder binyuze mu matora, yatsindiye kuba umukuru wa Virginia, aba umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku mugabane wa Afurika wabaye guverineri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1989: David Dinkins yabaye Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku mugabane wa Afurika uyoboye Umujyi wa New York.
1989: Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Budage bw’u Burasirazuba yasabwe kwegura we na guverinoma ye yose kubera imyigaragambyo ikomeye yarwanyaga guverinoma.
1990: Mary Robinson yabaye umugore wa mbere watorowe kuba Perezida w’igihugu cya Ireland.
1991: Magic Johnson yatangaje ko ahagaritse gukina umukino wa Basketball kubera kugra ubwandu bwa SIDA.
1994: WXYC, umuyoboro wa radiyo wakozwe n’Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya North Carolina, iri ahitwa Chapel hill ku nshuro ya mbere bashyize radiyo ku murongo wa Internet, ku buryo umuntu ashobora kuyikurikiranira kuri Internet.
2000: Hillary Rodham Clinton yatorewe kuba umusenateri, aba umugore wa mbere ufite umugabo wigeze kuyobora igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ugize uyu mwanya mu mateka y’iki gihugu.
Hillary Diane Rodham Clinton
2002: Igihugu cya Iran cyashyize itegeko rikuraho kwamamaza ibicuruzwa bikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1980: Sergio Bernardo Almirón, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentina.
1984: Amelia Vega, umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Dominica, mu mwaka w’2003 yabaye Nyampinga uhiga abandi mu rwego rw’isi.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1996: Claude Ake, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Nigeria.
2007: George W. George, Umunyamerika wari umukinnyi ndetse agatunganya ibijyanye n’amafilimi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego