Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 8 Gashyantare

Tariki ya 8 Gashyantare 2014 ni umunsi wa 39 w’umwaka ubura iminsi 326 ngo ugere ku musozo.

590 : Ku buyobozi bwa kiliziya Gaturika hatowe papa Grégoire I
1492 : Anne de Bretagne yimitswe nk’ umwamikazi
1587 : Marie Stuart, umwamikazi mu bwami bw’u Bwongereza yaje kwicwa nyuma yo guhamywa kugambanira igihugu
1861 : Havutse leta zishyize hamwe za Amerika
1904 : Hatangiye intambara yahuje Abarusiya n’Abayapani
1910 : Habaye ubwumvikane hagati y’u Bubiligi n’u Budage n’u Bwongereza yabereye I Bruxelles ku bijyanye n’imipaka ya Congo Kinshasa
1958 : Hatewe ibisasu kuri Sakiet Sidi Youssef, igikorwa cy’ingabo z’Abafaransa mu ntambara yo muri Algerie, iki gitero cyagabwe kuri aka gace ka Tuniziya.
1963 : Muri Irak habaye coup d’État yatumye Abdel Salam Aref ajya ku butegetsi
1974 : Muri Burkina Faso habaye coup d’État yakozwe n’abasirikare bayobowe na Aboubacar Sangoulé Lamizana
1979 : Denis Sassou-Nguesso yabaye perezida wa Repubulika ya Congo Brazaville
2007 :Hasinywe amasezerano yo gushyiraho guverinoma y’ubumwe bwa Palesitina
590 : Grégoire I yatowe kuba papa
1908 : Hashinzwe bwa mbere sosiyete ikora iyamamaza muri filimi.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
411 : Proclos, umufilozofe ukomoka mu Bugereki
1291 : Alphonse IV, umwami wa Portugal
1897 : Zakir Hussain, perezida w’u Buhinde
1952 : Mustapha Dahleb, umukinnyi wa football ukomoka muri Algerie
Bamwe mu bamenyekanye bapfuye kuri iyi tariki
1296 : Przemysl II, umwami wa Pologne
1587 : Marie Ire, umwamikazi wa Ecosse
1957 :Walther Bothe,umuhanga mu bugenge wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1954
1975 : Robert Robinson, umuhanga mu butabire wahawe igihembo cyititiriwe Nobel mu 1947
1979 : Dennis Gabor, umuhanga mu bugenge wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1971
1998 :Halldór Laxness,umwanditsi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1955.
2013 : James DePreist, umuyobozi wa orchestre wo muri Amerika
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego