Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 8 Kanama

Tariki 8 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri n’umwe mu minsi igize umwaka hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’ine mu minsi igize uyu mwaka.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1605: Hashinzwe umujyi wa Oulu, uherereye mu gihugu cya Finland, ushinzwe n’uwitwa Charles IX of Sweden.
1908: Wilbur Wright umuvandimwe wa Orville yakoze urugendo rwe rwa mbere mu ndege, yagurukiye ahitwa Le Mans mu gihugu cy’u Bufaransa, uru ni rwo rugendo rwakozwe ku mugaragaro n’abavandimwe babiri bazwi cyane nka Wright brothers.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete(URSS) yatangaje ko igiye kugaba intambara ku gihugu cy’u Buyapani, URSS ihita itangira amayeri ya gisirikare yo kwigarurira u Buyapani yise Manchurian Strategic Offensive Operation.
1949: Bhutan cyatangiye kwigenga.
1960: Intara ya Kusai y’Amajyepfo yiyomoye ku gihugu Congo Kinshasa.Biturutse ku mvururu zishingiye kuri politiki, iyi ntara isa n’iyiganye iya Katanga nayo yari yari yarayobotse inzira yo kwigenga.
1967: Hashinzwe ishyirahamwe rihuza ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo ASEAN (Association of Southeast Asian Nations) rishingwa n’ibihugu bya Indoneziya, Malaysia, Philippines, Singapore na Thailand.
1968: Jurō Wada ku nshuro ya mbere yashoboye kwimura umutima w’umuntu ibasha kuwutera mu wundi.
1990: Igihugu cya Iraqi cyigaruriye Kuwait ndetse kiyiyomekaho, ibi byaje kuba imbarutso y’intambara yo mu kigobe.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1875: Artur da Silva Bernardes, wabaye Perezida wa Brazil.
Artur da Silva Bernardes, wabaye Perezida wa Brazil
Artur da Silva Bernardes, wabaye Perezida wa Brazil
1879: Bob Smith, Umunyamerika washinze Alcoholics Anonymous, sosiyete igamije guteza imbere inganda zabakora ibinyobwa bisindisha.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1995: John Adams, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Amerika.
2005: John H. Johnson, umunyamerika ufite inkomoka muri Afurika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego