Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 9 Kamena


Tariki 9 Kamena ni umunsi w’160 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 205 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
62: Claudia Octavia yarishwe; akaba yari umwamikazi wa Roma, yarina mubyara w’umwami w’abami Tiberius.
1534: Jacques Cartier, Umunyaburayi wa mbere wavumbuye umugezi witwa Saint Lawrence River uhuza ibiyaga bigari byo ku mugabane w’Amerika n’inyanja ya Atlantic.
1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zashegeshe bikomeye Leta ya Karelia y’Iburasirazuba yari yarafashwe n’igihugu cya Finland guhera mu mwaka w’1941.
1946: Umwami Bhumibol Adulyadej w’igihugu cya Thailand yagiye ku ngoma y’ubwami bw’iki gihugu, kugeza n’ubu akaba akiri ku ngoma aho ayimazeho imyaka 63, akaba ari we mwami umaze igihe kirekire ku ngoma muri iyi si.
1958: Ku mugaragaro Umwamikazi Elizabeth II yafunguye ikibuga cy’indege cya Gatwick cyo mu Mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza.
1967: Mu ntambara y’iminsi itandatu, igihugu cya Isirayeli yigaruriye ikibaya cya Golan, icyambuye igihugu cya Syria.
1968: Perezida Lyndon B. Johnson yatangaje umunsi w’ikiruhuko wakurikiye urupfu rwa senateri Robert F. Kennedy.
1974: Igihugu cya Portugal na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti byatangije umubano ushingiye kuri dipolomasi.
1999: Mu ntambara ya Kosovo, igihugu cya Repubulika ya Yugoslavia n’ingabo za NATO bashyize umukono ku masezerano y’amahoro.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1916: Robert McNamara, wabaye umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Perezida wa Banki y’Isi.
1954: Elizabeth May, umuyobozi w’ishyaka rya Green Party mu gihugu cya Canada.
1980: Lehlohonolo Seema, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1923: Igikomangoma Helena w’ubwami bw’u Bwongereza.
1959: Adolf Otto Reinhold Windaus, umuhanga mu butabire ukomoka mu gihugu cy’u Budage, wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
2004: Rosey Brown, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego