Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 9 Kanama

Tariki ya 9 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’ine uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1936: Mu mikino ngororangingo yo mu Cyi (Summer Olympic Games) , Jesse Owens yatwaye umudali wa zahabu yakurikiranyije, bityo aba umuntu wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika washoboye gutwa imidali igera kuri ine ku nshuro imwe y’imikino ngororangingo.
1942: Mahatma Ghandi wari umuyobozi w’u Buhinde yatawe muri yombi n’ingabo z’Abongereza ubwo yari agiye gutangiza Quit India Movement yasabaga ubwigenge bw’igihugu cye, izi ngabo zamufatiye mu Mujyi wa Bombay.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Umujyi wa Nagasaki wo mu gihugu cy’u Buyapani wasenywe bikomeye n’igisasu cya kirimbuzi cyatewe n’indege y’intambara ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa United States B-29 Bockscar. Iki gisasu cyahitanye abagera ku bihumbi Magana atatu na mirongo icyenda.
Umwotsi ushyushye wazamutse mu kirere ubwo igisasu cyaturikaga
1974: Biturutse ku gisebo gikomeye kizwi cyane mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kizwi nka Watergate Scandal, Perezida Richard Nixon yeguye ku mirimo ye asimburwa na Visi Perezida we Gerald Ford.
Richard Nixon yabaye Perezida wa mbere mu mateka y’iki gihugu weguye ku mirimo ye.
1999: Perezida w’u Burusiya Boris Yeltsin yakuye ku butegetsi Minisitiri w’Intebe Sergei Stepashin, iyi ikaba yari inshuro ya kane amukuru muri guverinoma.
1999: Diet of Japan, wagereranya n’inteko ishinga amategeko yemeje Hinomaru nk’ibendera ry’igihugu ndetse na Kimi Ga Yo nk’indirimbo yubahiriza igihugu.
2001: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika George W.Bush yatangaje ko yiyemeje gufasha abakoraga ubushakashatsi ku bijyanye n’iyororoka ry’ingirangingo, ibizwi neza mu nyito ya stem cells.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1961: John Key, yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya New Zealand
1973: Filippo Inzaghi wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Robert Lecourt, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, yabaye Perezida w’urukiko rw’Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi.
2007: Joe O’Donnell, umunyamakuru wari gafotozi ukomeye ukomoka muri Amerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego