Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 9 Mutarama

Tariki 9 Mutarama ni umunsi wa 9 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 357 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1861: Leta ya Mississipi yabaye iya kabiri yavuye ku zindi zari zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mbere yo kwaduka kw’intambara ya gisivile.
1945: Mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaruriye mu gace ka Luzon mu gihugu cya Philippines.
1960: Perezida wa Misiri Gamal Abdel Nasser yafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Aswan ubwo yaturitsaga toni icumi z’urutambi, amatoni makumyabiri y’ibinyabutabire bizwi nka granite mu Burasirazuba bw’inkombe z’umugezi wa Nile.
1964: Mu gihugu cya Panama ni umunsi wizihizwa umunsi mukuru wibukwaho abitangiye igihugu, urubyiruko rwo muri iki gihugu rwazamuye amabendera y’igihugu mu gace kagenzurwaga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(U.S.-controlled Panama Canal Zone) biba imvano y’intambara yahije ingabo za Amerika n’abaturage ba Panama.
1991: Intumwa zihagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iraki zahuriye mu masezerano y’amahoro yabereye mu gihugu cy’u Busuwisi i Geneva, hashakishwa igisubizo ku bibazo cya Kuwait yari yarigaruriwe na Iraki.
1992: Imbaga y’abaturage ba Serbia bari muri Bosnia na Herzegovina yateraniye hamwe isaba ko hashyirwaho Repubulika nshya ya Srpska, Leta nshya muri Yugoslavia.
2005:Habaye amatora yo gusimbura Yasser Arafat ku mwanya w’umuyobozi w’umuryango wa PLO(Palestine Liberation Organization), muri aya matora hatowe Rawhi Fattouh.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1942: Lee Kun-hee, Umunyakoreya y’Epfo, umuyobozi mukuru wa Samsung.
Lee Kun-hee
1975: Kim Mathers, wabaye umufasha w’umuhanzi uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi cyane ku izina rya Eminem.
1986: Amanda Mynhardt, ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo ukina netball.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1995: Souphanouvong, yabaye Perezida wa Laos.
1997: Edward Osobka-Morawski, Wabaye Minisitiri w’Intebe wa Pologne.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego