Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 9 Ugushyingo

Tariki 9 Ugushyingo ni umunsi wa 314 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 52 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1697: Papa Innocent XII yashinze Umujyi wa Cervia.
1729: Ibihugu by’u Bufaransa, Espagne n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano yiswe Treaty of Serville, aya masezerano yari agamije ihagarikwa ry’intambara hagati y’ibi bihugu yatangiye mu mwaka w’1727.
1857: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashinzwe Ikinyamakuru cya Magazine cyitwa Antlantic, iki kinyamakuru cyashingiwe i Boston ni kimwe mu binyamakuru bizwi cyane muri iki gihugu.
1861: Bwa mbere mu gihugu cya Canada hakinwe umukino w’umupira w’amaguru wakorewe documentaire, uyu mukino wabereye muri Kaminuza ya Toronto.
1906: Perezida Theodore Roosevelt niwe wabaye umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wakoreye uruzinduko rw’akazi hanze y’igihugu cye, iki gihe yari agiye kureba impinduka ku bibazo by’umuyoboro wa Panama(canal de Panama).
Theodore Roosevelt
1935: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashinzwe umuryango w’ihuriro ry’abacuruzi b’inganda mu cyo bise Congress of Industrial Organizations mu Mujyi wa Atlantic, uri New Jersey ryafunguwe n’abagera ku 8.
1937: Ingabo z’u Buyapani zatangiye kugenzura Leta ya Shanghai mu gihugu cy’u Bushinwa.
1953: Cambodia yigobotoye ubukoloni bw’Abafaransa, itangira kwigenga.
1965: Uwitwa Roger Allen Laporte, wari umukozi ndetse n’umuyoboke wa Kiliziya Gatolika yakoze imyiyerekano yo kwamagana intambara ya Vietnam, kugeza ubwo yitwikira imbere y’inzu y’Umuryango w’Abibumbye.
1985: Uwitwa Garry Kasparov, ubwo yari afite imyaka 22 y’amavuko yabaye umuntu wa mbere w’umwana wabaye umukinnyi wa mbere w’umuhanga watsinze umukino wa Chess atsinze uwitwa Anatoly Karpov nawe wari Umurusiya.
1994: Havumbuwe ikinyabutabire cyizwi ku izina rya Darmstadtium.
2005: Hoteli eshatu za Amman muri Jordan zibasiwe n’ibitero bya bombe byakozwe n’abiyahuzi bihitana abantu bagera kuri 60.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1974: Joe C, umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1985: Bakarv Soumare, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Mali.
Bamwe mu Batabarutse uyu munsi
1997: Helenio Herrera, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu gihugu cy’u Bufaransa wabaye kandi umutoza.
2005: K.R.Narayanan, umunyapolitiki wabaye n’umukuru w’igihugu cy’u Buhinde.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego