Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 07 Kamena

Col. Muammar Gaddafi, Perezida wa Libya yavutse kuwa 7 Kanama 42
Tariki ya 7 Kamena ni umunsi w’158 w’umwaka, hakaba hasigaye iminsi 207 ngo umwaka urangire.
07/06/1953: Havutse Jonathan Clegg, Umuzulu (zoulou) wamenyekanye cyane ku bw’ubuhanzi bwe, mu ndirimbo zamaganaga zikanarwanya ivanguramoko (apartheid) ryakorwaga mu gihugu cye Afrika y’Epfo.
07/06/0276: Nibwo Umwami w’abami w’Abaroma Marcus Claudius Tacite yishwe, murumuna we Florie ahita atangaza ko ariwe umusimbuye. Cyakora ntibyamuhiriye, kuko ingoma n’ubwami byashyizwe mu maboko ya Probus.
07/06/1792: François Ier du Saint-Empire, wari archiduc mukuru wa Autriche akaba n’umwami wa Hongrie, yagizwa umwami w’abami w’abaroma ;
07/06/1794: Guadeloupe yaciye iteka rikuraho ubucakara ;
07/06/1812: U Burusiya n’u Bufaransa byacanye umubano, bihita binashozanyaho intambara.
07/06/1857: Inkongi y’umuriro i Livourne mu Butaliyani yahitanye abantu 100 ;
07/06/1892: I Louisiane muri New Orleans, Homer Plessy yatawe muri yombi arafungwa. Yazize ko yanze kwimukira mu kicaro umuzungu, bari muri Gariyamoshi. Urukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo rwamumariye, kuko icyo gihe ivangura rishingiye ku ruhu ntiryahanwaga n’amategeko ya USA.
07/06/1933 : Mu rwego rwo kwirinda intambara nshya y’isi, u Bufaransa, u Butaliyani n’u Bwongereza, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yiswe “pacte d’alliance” , ariko nyuma y’igihe gito cyane, aya masezerano yahindutse impfabusa.
07/06/1971: Ramón Ernesto Cruz Uclés yabaye Perezida wa Honduras
07/06/1976: Impanuka mu kirombe cyas Nepal yahitanye abantu 150
07/06/1981: Indege z’intambara za Israel zarashe amabombe aremereye muri Irak, ahateganywaga gukorerwa intwaro za kirimbuzi
07/06/1999: Igitekerezo gishushanyije "Kirikou et la sorcière" cyatsindiye igihembo gikuru muri “Festival International du film d’animation” yabereye i Annecy.
Abavutse kuri uyu munsi
07 Kamena 1942: Havutse Col. Muammar Gaddafi, wabaye perezida wa Libya imyaka irenga 40 akaza kwicwa ubwo yahirikwaga ku butagetsin’inyeshyamba muri 2011.
Abapfuye
07 Kamena 2006: Abu Musab al-Zarqawi, ukomoka muri Yordaniya akaba yari umuyobozi wungirije Osama Bin Laden ku buyobozi bwa Al Qaeda yishwe n’ibitero by’indege z’abanyamerika muri Afghanistan.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego