Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 1 Gicurasi

Tariki ya 01 Gicurasi.Ni umunsi w ’122 urebeye ku ngengabihe ya Gregoire, byumvikana ko hasigaye iminsi 244 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze iyi tariki
1751: Umukino wa Cricket warakinywe bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1851: Umwamikazi Victoria yafunguye imurikagurisha mu mujyi wa Londres.
1884: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hemejwe gukora amasaha umunani ku munsi.
1999: Abayobozi bo muri Leta ya Yougoslavia basubije Reverend Jesse Jackson abasirikare batatu b’Abanyamerika bari barafunze iminsi 32.
2002: Muri Madrid, igitero cy’ingabo za ETA cyakomerekeje abantu 17 hafi ya sitade yaberagamo umukino wahuzaga ikipe ya Real Madrid na Barcelone.
2003: Perezida wa Amerika,George W. Bush yahagaritse intambara yo muri Irak, yemeza ko gutsindwa kwa Saddam Hussein ari inzintsi y’intambara irwanya ibyihebe.
2009: Mu gihugu cya Suwede habaye ubukwe bw’abahuje igitsina bwa mbere ku isi.
2011: Papa Yohani Pawulo II yashyizwe mu bahire na Papa Benedigito wa XVI wamusimbuye.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1900: Ignazio Silone, umwanditsi n’umunyapolitiki w’Umutaliyani.
1930: Richard Riordan, Umunyapolitiki w’Umunyamerika wahoze ayobora umujyi wa Los Angeles wo muri Leta ya California.
1975: Marc Vivien Foé, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cameroun.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1118: Edith wo muri Scotlan akaba n’umugore wa mbere w’umwami w’u Bwongereza Henry I.
1970: Crown Prince Euimin, igikomangoma cyo mu gihugu cya Korea.
1989: Douglass Watson, umukinnyi wa sinema w’Umunyamerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego