Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 1 Ukwakira


Tariki ya Mbere Ukwakira 2013 ni umunssi wa 274 w’umwaka ubura iminsi 91 ngo ugere ku musozo.

331 av. J.-C. : Umwami w’abami Alexandre le Grand w’u Bugereki yatsinze umwami Darius III ahitwa i Gaugamèles.
366 : Hatowe papa DamasI
1791 : Mu Bufaransa hatowe inteko ishinga amateekobwa mbere mu mateka yabwo
1795 : U Bufarnsa bwigaruriye u Buholandi na Autriche nyuma y’intambra byarwanagamo
1800 : Amasezerano ya San Ildefonso, Espagne yahaye agace ka Louisiane u Bufaransa
1869 : Hakozwe urwandiko mu mashusho n’inyandiko ( carte postale) abantu boherezanya ku gitekerezo cya Heinrich von Stephan wari umunyamabanga wa leta ushinzwe amaposita mu bwami bw’u Budage.
1936 : Muri Espagne inyeshyamba zashyize ku mwanya wa perezida jenerali Franco
1946 : Haganiriwe ku rukiko rwa Nuremberg rwagombaga kuburanisha abagize uruhare mu ntambara ya mbere y’Isi.
1949 :Umujyi wa Pékin, watangajwe nk’umurwa mukuru wa Repubulika y’abaturage y’u Bushinwa iyobowe na Mao Tsé-Toung.
1960 : Nijeriya yabonye ubwigenge mu gihr yari imaze igihe kinini ikoronijwe n’Abongereza
1967 :Mu Bufaransa hatangiye kwerekana televiziyo ifite amashusho ari mu mabara bavuye ku mweru n’umukara.
1990 : Ingabo za FPR Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohoza u Rwanda ziyobowe na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigyema waje kwicwa nyuma y’umunsi umwe uru rugamba rutangiye.
2003 : FPR yatsinze amatora ya mbere y’abadepite yari ahuje amashyaka menshi mu Rwanda.
2010 : David Lloyd Johnston yabaye guverineri mukuru wa Canada
2001 :Papa Jean-Paul II yatangije ibihe bidasanzwe bya sinodi yahariwe umwanya w’abashumba mu kuyobora abakirisitu muri kiliziya.
2010 : Icyogajuru cya Chang’e 2, cyoherejwe mu kwezi.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1924 :Jimmy Carter,perezida wa 39 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika wayoboye kuva mu 1977 kugeza mu 1981
1959 : Youssou N’Dour, umuhanzi ukomoka muri Senegali uzwi mu ndirimo zivuga ku muco w’Abanyafurika.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
959 : Edwy w’u Bwongereza, umwami wa Wessex.
1404 : Boniface IX papa wa 203 muri kiliziya gaturika.
1684 : Pierre Corneille,umwanditsi w’inkuru ukomoka mu Bufaransa
1944 : Abdelaziz Thâalbi,umunyepolitiki ukomoka muri Tuniziya
1948 : Phraya Manopakorn Nititada,, Minisitiri w’intebe wa mbere wa Thaïlande
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego