Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 1 Werurwe

Tariki ya 1 Werurwe ni umunsi wa 61 w’uyu mwaka usigaje indi 304 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka.
752 BC: Romulus, umwami wa mbere wa Roma yakoze umunsi mukuru nyuma yo gutsinda urugamba rwa mbere yarwanye na Caenina nyuma y’icyiswe Rape of the Sabine Women.
86 BC: Lucius Cornelius Sulla ayoboye ingabo z’Abaromani yageze i Athens akuraho Aristion wari ushyigikiwe n’ingabo za Mithridates VI of Pontus.
1565: Umujyi wa Rio de Janeiro waratangijwe.
1790: Ibarura rya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryarakozwe.
1803: Ohio yemewe nka leta ya 17 ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1815: Napoleon yasubiye mu Bufaransa nyuma y’aho yari yaraciriwe i Elba.
1845: Perezida John Tyler yasinye impapuro zemeza ko Texas yiyongera kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1847: Leta ya Michigan yakuyeho igihano cyo gupfa.
1854: Umunyabugenge w’Umudage Friedrich Eduard Beneke yarabuze; nyuma y’imyaka ibiri ibisigazwa by’umubiri we bibonwa hafi y’i Charlottenburg.
1867: Nebraska yabaye leta ya 37 ya Leta Zunze Ubumwe, Lancaster ihindura izina iba Lincoln ihita iba umurwa mukuru wayo.
1893: Nikola Tesla yerekanye bwa mbere imbere y’abantu imikorere ya radio i St. Louis ho muri Missouri.
1896: Henri Becquerel yavumbuye radioactivity.
1901: Igisirikare cya Australia cyarashinzwe.
1932: Charles Augustus Lindbergh III, umuhungu wa Charles Lindbergh yarashimuswe.
1941: W47NV (izwi nka WSM-FM) yatangiye ibikorwa i Nashville muri Tennesse yatangiye ibikorwa iba Radio FM ya mbere muri Amerika.
1947: Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari cyatangiye ibikorwa.
1961: Uganda yatangiye kuyoborwa n’abenegihugu nyuma amatora.

1992:
Bosnia na Herzegovina yatangaje ubwigenge yibohoye Repubulika ya Yugoslavia.
1995: Yahoo! Yaratangiye.

2004:
Mohammed Bahr al-Uloum yabaye Perezida wa Iraq.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki.
1752 BC: Romulus washinze Rome.

1922:
Yitzhak Rabin, Umunyapolitiki ukomoka muri Israel
1994: Justin Bieber, Umunyakanada uririmba.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki.


1963:
Jorge Daponte, Umunyarijantine usiganwa mu modoka.
2010: Kristian Digby, Umwongereza wakoraga kuri televiziyo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego