Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 10 Gashyantare

Tariki 10 Gashyantare ni umunsi wa 41 w’uyu mwaka usigaje iminsi 324 ngo ugere ku musozo.

1258: Baghdad yafashwe n’abamongol, Abbasid Caliphate irasenywa.
1763: Mu ntambara yahuzaga u Bufaransa n’abahindi, amasezerano yabereye i Paris yarayisoje, u Bufaransa bwemera guha Quebec u Bwongereza.
1798: Louis Alexandre Berthier yafashe Rome, atangaza Repubulika ya Roma ku ya 15 Gashyantare, ku ya 20 Gashyantare Papa Pie VI arafatwa arafungwa.
1863: Hemejwe nyir’ikizimya umuriro (fire extinguisher).
1870: Umuryango YWCA waratangiye mu Mujyi wa New York.
1923: Texas Tech University yaratangiye yitwa Texas Technological College, itangirira i Lubbock ho muri Texas.
1933: Mu gice cya 13 cy’umukino wa boxe waberaga i New York muri Madison Square Garden, Primo Carnera yakubise ikofe Ernie Schaaf ahita agwa aho.
1942: Ubwato bugendera munsi y’amazi bw’Abayapani bwarashe Midway Atoll.
1947: U Butaliyani bwahaye Yugoslavia igice kinini cya Venezia Giulia.
1967: Ingingo ya 25 y’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaremejwe.
1981: Inkongi y’umuriro muri hotel Hilton i Las Vegas yahitanye abantu umunani, ikomeretsa abandi 198.
1996: Bwa mbere mu mateka, igihangange cy’umurusiya mu mukino wa chess Garry Kasparov yatsinzwe na mudasobwa rutura ya IBM.
Garry Kasparov
2005: Koreya ya Ruguru yatangaje ku mugaragaro ko ifite ibitwaro bya kirimbuzi.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki


1981:
Natasha St-Pier: Umuririmbyi w’umunyacanada.
1986: Radamel Falcao, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyacolombia.
1991: Emma Roberts, umukinnyi wa filimi w’umunyamerika akaba ari umukobwa wa Eric Roberts nawe ukina filimi.
Emma Roberts
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1722: Bartholomew Roberts, umuhigi w’ubutunzi biciye mu nzira mbi (pirate) ukomoka muri Wales.
1829: Papa Leo XII.
1939: Papa Pie XI.
2010: Charles Wilson, umunyapolitiki w’Umunyamerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego