Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 10 Mutarama

Tariki ya 10 Mutarama ni umunsi wa 10 w’umwaka wa 2014 . Hasigaye iminsi 355 ngo usozwe.

1642 : Umwami Charles I w’u Bwongereza yirukanwe i Londres
1870 : Victor Noir yishwe na Pierre-Napoléon Bonaparte.
1946 : Hateranye inteko rusange ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i London mu gihugu cy’u Bwongereza, yitabirwa n’ibihugu 51.
1981 : Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Vatican basubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi nyuma y’imyaka 117 hari byinshi batemeranywaho.
1985 : Sandinista Daniel Ortega, yabaye Perezida wa Nicaragua.
1922 : Arthur Griffith, yatorewe kuba Perezida wa Leta ya Irland
1929 : Mu Bufaransa kwiga amashuri yisumbuye byabaye ubuntu
1984: Indege Tupolev 134 ya “Balkan Bulgarian Airlines” yasandariye i Sofia ihitana abantu 50 bari bayirimo.
1997 : Arnoldo Alemán yabaye perezida wa Nicaragua.
2005 : Mu Butaliyani hasohotse itegeko ribuza abantu kunywera itabi aharimo kubera akazi, mu modoka, mu nzu ziribwamo n’ahandi hahurira abantu benshi
2005 : Inkangu yagwiriye abantu bari i Conchita muri Leta ya California ihitana abantu 10 abandi barakomereka bikomeye.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1480 : Marguerite, igikomangoma cya Autriche akaba n’umuyobozi w’u Buholandi Pays-Bas, nyinawawo w’umwami w’abami Charles Quint
1932 : Louis Rwagasore, igikomangoma cy’u Burundi cyaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu, yatabarutse tariki ya 13 Ukwakira 1961.
Louis Rwagasore, igikomangoma cy’u Burundi
1984 : Marouane Chamakh,umukinnyi wa footba ukomoka muri Maroc
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
681 : Papa Agathon,
1162 : Baudouin III, umwami wa Yeruzalemu
1276 : Papa Grégoire X
1951 :Sinclair Lewis, umwanditsi w’Umunyamerika wahawe igihembo cyitiwe Nobel mu buvanganzo mu 1930
1957 : Gabriela Mistral, umuhanga mu buvanganzo ukomoka muri Chili, wahawe igihembo cyitiwe Nobel mu buvanganzo mu 1945
1986 : Jaroslav Seifert, umuhanga mu buvanganzo ukomoka muri Tchécoslovaque, wahawe igihembo cyitiwe Nobel mu buvanganzo mu 1984
1997: Alexander Robert Todd, umuhanga mu butabire ukomoka mu Bwongereza wabiherewe iki gihembo cyitiriwe Nobel mu 1957
2009 : Hatabarutse William Frederick “Bill” Stone umwe mu barame barwanye intamba intambara ya mbere y’isi yose, yari imaze imyaka 93 irangiye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego