Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 10 Nyakanga

Tariki ya 10 Nyakanga ni umunsi wa 191 w’umwaka ubura iminsi 174 ngo usozwe

511 : Hasojwe inama ya Concile d’Orléans yagennye imikorere ya kiliziya mu bwami bwa Abafura
1559 : Marie Stuart yabaye umwamikazi w’u Bufaransa
1592 : Koreya yatsinze Abayapani mu ntambara yo mu mazi
1690 : Habaye intambara yo mu mazi yahuzaga u Bwongereza bufatanyije n’u Buholandi yarangiye u Bufaransa butsinze ibihugu byombi
1810: Abongereza bigaruriye ibirwa bya Bourbon muri Réunion n’ikirwacya Maurice
1890 : Leta ya Wyoming yabaye leta ya 44 igize Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1905: Umufaransa Calvin, yazanye impinduka mu madini. Abaporotesitanti bitandukanyije na Kiliziya Gatorika.
1911 : Hatangiye umwuka mubi hagati y’u Budage n’u Burusiya nyuma y’uko u Burusiya bufashije u Bufaransa mu kwigarurira igihugu cya Maroke
1913 : U Burusiya bwatangaje ku mugaragaro ko bugiye gutera Bulgarie
1940: Mu Bufaransa havuyeho leta ya gatatu , aho Vichy yatangiye kuyobora iki gihugu
1965 : Koloneli Houari Boumédiène yafashe ubutegetsi muri Algérie
1973 : Igihugu cya Bahamas cyabonye ubwigenge
1991 : Boris Eltsine yabaye minisitiri w’intebe w’u Burusiya nyuma aza no kuba perezida
1999 : Ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Namibiya, Angola, na Zimbabwe byatangiye ibikorwa byabyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birwana mu ntambara yari muri iki gihugu.
2005 : Abaturage ba Luxembourg batoye itegeko nshinga ry’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi
1992 : Muri Cuba amadini yahawe kwishyira akizana
1987 : Havutse umuntu wuzuza abantu miliyari eshanu zari zituye isi
1938 : Howard Hughes yujuje urugendo rwe rwa nyuma rwo kuzenguruka isi mu ndege aciye agahigo mu gihe cy’amasaha 91 n’iminota 14
1999 : Ikipe y’abaganga bo mu Buyapani bashyize ku mugaragaro uburyo bwo gusimbura umwijima mu muntu aho bahise babikorera abantu bane.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1902 : Kurt Alder, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire mu 1950
1915 : Saul Bellow, umwanditsi ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1967
1976 : Ludovic Giuly, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
138 : Hadrien, umwami w’abami w’Abaromani
1103 : Erik Ier Eigod,umwami wa Danemark wapfiriye i Chypre mu rugendo rutagatifu ari kumwe n’umugore we n’umukobwa we i Yeruzalemu bo bakomeje urugendo.
1884 : Karl Richard Lepsius, umuhanga ku bumeny bwa Misiri ukomoka mu Budage
Calvin wazanye impinduka mu madini mu 1905
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego