Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 11 Gicurasi

Tariki ya 11 Gicurasi 2013 ni umunsi wa 131 usigaje iminsi 234 ngo urangire.

Bimwe mu byaranze iyi tariki
330 : Constantinople yabaye umurwa mukuru w’ubwami bw’Abaromani
1573 : Henri, waje kuba umwami w’u Bufaransa yatorewe kuyobora Pologne.
1745: Habaye intambara ya Fontenoy.
1867 : hasinywe amasezerano ya Londres yahaye ubwigenge igihugu cya Luxembourg.
1940 : hatangiye intambara ya la Grebbeberg yahuje ibihugu by’ u Buholandi n’Abadage mu ntambara yabereye mu Buholandi
1949 : Israël yemewe mu ruhando rw’ibihugu bigize loniMossad
1995 : hasinywe amasezerano yo guhagarika gukora intwaroo z’uburozi
David Cameron, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza
2010 : David Cameron, umuyobozi w’ishyaka ry’abatsimbaraye ku matwara ya kera (Parti conservateur) yabaye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza nyuma y’uko Gordon Brown wari kuri uwo mwanya yeguye.
2007 : havumbuwe isanzure rikonje mu mibumbe yose witwa HD 149026 b mu rusobe rwa Hercule
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi
483 : Justinien, umwami w’abami wa Byzance
1733 : Victoire de France, umukobwa w’umwami Louis XV na Marie Leszczynska
1752 : Johann Friedrich Blumenbach,umuhanga mu bumenyi bw’abantu no mu bumenyi bw’ ibinyabuzima
1801 : Henri Labrouste,umunyabugeni ukomoka mu Bufaransa
1817 : Fanny Cerrito, umubyinnyi kazi ukomoka mu Butaliyani
1881 : Theodore von Kármán,umunyabugenge ukomoka muri Hongiriya
1911 : Mitchell Sharp,umunyapolitiki ukomoka muri Canada
1914 : Haroun Tazieff, umuhanga mu bumenyi bw’ibirunga n’umutungo kamere ukomoka mu Bufaransa
1916 : Camilo José Cela, umwanditsi ukomoka muri Espagne
1917 : Georges Hatz, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa
1918 : Richard Feynman,umunyabugenge ukomoka muri USA
1930 : Edsger Dijkstra,umuhanga mu mibare no mu bya tekiniki ukomoka mu Buholandi
1966 :Thomas Hugues, umunyamakuru ukomoka mu Bufaransa
1981 : Lauren Jackson,umukinnyi wa basket ukomoka muri Australia
1982: Jonathan Jackson,umukinnyi wa filimi ukomoka muri USA
1984 : Andrés Iniesta,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne ukinira FC Barcelone
1986 :Abou Diaby,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa na Miguel Luis Pinto Veloso,ukomoka muri Portugal.
1988 :Ace Hood, umuhanzi mu njyana ya hip-hop ukomoka muri Amerika
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri uyu munsi
912 : Léon VI, umwami w’abami wa byzantin
1778 : William Pitt l’Ancien, wabaye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza
1812 : Spencer Perceval, wabaye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza
1849 : Juliette Récamier,umuhanga mu ndimi ukomoka mu Bufaransa
1859 : Jean-Baptiste ukomoka muri Autriche umuvandimwe w’umwami François II
1863 : Radama II, umwami wa Madagascar
1881 : Henri-Frédéric Amiel, umwanditsi n’umufilozofe ukomoka mu Busuwisi
1883 : Juliette Drouet, nyirabuja wa Victor Hugo
1887 : Jean-Baptiste Boussingault, umuhanga mu butabire ukomoka mu Bufaransa
1891 : Alexandre Edmond Becquerel,umuhanga mu bugenge ukomoka mu Bufaransa
1981 : Bob Marley, umuririmbyi wo mu njyana ya Reggae n’umuhanga muri Gitari ukomoka muri Jamaïca
2001 : Douglas Adams,umwanditsi ukomoka mu Bwongereza
2006 : Floyd Patterson, umukinnyi w’iteramakofe ukomoka muri Amerika
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego