Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 11 Nyakanga

Tariki ya 11 Nyakanga ni umunsi wa 192 w’umwaka ubura iminsi 173 ngo urangire

1533 : Henri VIII, umwami w’u Bwongereza yaciwe muri Kiliziya Gaturika na Papa Clément VII.
1740: Mu Burusiya hashyizweho itegeko rihirukana Abayahudi
1804: Habaye imirwano hagati ya Visi perezida wa Amerika, Aaron Burr n’umunyamabanga w’imari y’igihugu Alexander Hamilton, wakomerekejwe cyane, binamuviramo gupfa nyuma y’umunsi umwe.
1893: Jenerali José Santos Zelaya yafashe ubutegetsi muri Nicaragua nyuma y’urugamba rwo kurwanira impinduramatwara.
1921 Uwahoze ari Perezida wa Amerika, William Howard Taft, yarahiriye kuba umukuru w’Urukiko rw’ikirenga muri USA, bimugira perezida wenyine wanabaye byombi
1921: Ingabo za Mongoliya zambuye ubutegetsi abera hashingwa Repubulika y’abaturage ya Mongoliya
1960: Ibihugu bya Benin, Burkina Faso na Niger byabonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bufaransa
1977: Martin Luther King warwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura muri Amerika yahawe umudari w’ishimwe na Perezida wa Amerika nyuma y’urupfu rwe
1995 Abagabo n’abana barenga 8,000 b’abanya Bosnia mu bwoko bw’aba Bosniaks b’Abayisilamu bishwe n’ingabo za Serbia i Srebrenica mu gihe cy’imvururu zo muri Serbia.
2006 : Mu Buhinde habaye ibitero 7 bikurikiranye byagabweyo na Al-Qaida i Bombay byahitanye abagera kuri 200, abagera kuri 700 bakomeretse
2010 : Espagne yatwaye igikombe cy’isi itsinze u Buholandi mu gikombe cyabereye bwa mbere mu mugabane wa Afurika mu gihugu cya Afurika y’epfo.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1723 : Jean-François Marmontel, umufilozofe ukomoka mu Bufaransa
1767 : John Quincy Adams, Perezida wa gatandatu wa Amerika
1986 : Yoann Gourcuff, umukinnyi wa football ukomoka mu Bufaransa
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
472 : Anthemius,umwami w’abami wa Abaromani
1174 : Amaury Ier, umwami wa Yeruzalemu
Martin Luther King warwanyije ivangura muri Amerika yahembwe na Perezida wa Amerika
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego