Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 13 Gashyantare

Tariki 13 Gashyantare ni umunsi wa 44 w’uyu mwaka usigaje iminsi 322 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1542: Catherine Howard, umugore wa gatanu wa Henry VIII w’u Bwongereza yaratanzwe aricwa azira ubusambanyi.
1575: Henry III w’u Bufaransa yimye ingoma ahitwa Rheims, ahita ashyingiranwa na Louise de Laurraine Vaudémont ku munsi umwe.
1668: Espagne yemeye ubwigenge bwa Portugal.
1881: Ikinyamakuru cy’abagore La Citoyenne cyarasohotse bwa mbere i Paris gishyizwe hanze na Hubertine Auclert.
1920: Negro National League yarashinzwe.
1931: New Delhi yabaye umurwa mukuru w’u Buhinde.
1967: Abashakashatsi b’Abanyamerika bavumbuye inyandiko Madrid Codices zanditswe na Leonardo da Vinci.
1970: Black Sabbath, album ya mbere yo mu bwoko bwa heavy metal yarasohotse.
1982: Ubwicanyi bwiswe Rio Negro bwarabaye muri Guatemala.
2001: Umutingito ufite 6.6 ku rugero rwa Richter wakubise El Salvador uhitana byibura abantu 400.

2010:
Igisasu cyaraturitse mu Mujyi wa Pune h’i Maharashtra mu Buhinde, gihitana abagera kuri 17 gikomeretsa abandi 60.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1915: Aung San, umujenerali n’umunyapolitiki wo muri Burma.
1933: Paul Biya, umunyapolitiki wo muri Cameroun.
1942: Donald E. Williams, umuhanga mu bumenyi bw’isanzure wakoreye NASA.
1960: Pierluigi Collina, umusifuzi w’umupira w’amaguru.
Pierluigi Collina
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1660: Umwami Charles X wa Sweden.
1989: Wayne Hays, umunyapolitiki w’Umunyamerika.

2007:
Johanna Sällström, umukinnyi wa filimi wo muri Sweden.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego