Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 13 Mutarama

Tariki ya 13 Mutarama 2014 ni umunsi wa 13 w’umwaka ukiri mu ntangiriro ubura iminsi 352 ngo ugere ku musozo

1610: Galileo yavumbuye Callisto, umubumbe muto wa 4 mu yigaragiye Jupiter
1822 : Igishushanyo nteguza cy’ibendera ry’u Bugereki cyemewe n’inteko rusange ya mbere y’iki gihugu yari yateraniye ahitwa Epidaurus.
1830 : Muri Leta ya Louisiana na New Orleans hadutse inkongi y’umuriro ikomeye.
1832 : Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Andrew Jackson yandikiye Visi Perezida Martin Van Buren amusobanurira ibisa n’ukwigomeka ku butegetsi kwa Leta ya Carolina y’Amajyepfo mu cyo yise Nullification Crisis.
1895 : Intambara ya Coatit.
1910 : Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwa mbere humvikanye radiyo rusange (first public radio broadcast), mu buryo bw’ako kanya bizwi nka live igikorwa cy’isakazamajwi cyabereye muri New York ahitwa Metropolitan Opera House.
1910 : Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwa mbere humvikanye radiyo rusange yumvikana ako kanya (live)
1915 : Umutingito ukomeye wibasiye agace ka Avezzano mu Butaliyani uhitana abantu basaga bihumbi 29.
1935 : Mu bisa n’icyegeranyo kivuye mu matora cyerekanye ko abatuye Saaland ku mpuzandengo irenga gato 90% bifuzaga kuba Abanazi bo mu gihugu cy’u Budage.
1939 : Muri Australiya habaye icyitwa Uwa gatanu wirabura (Black Friday) ubwo inkongi y’umuriro mu gihugu cya Australiya yatwikaga ahantu hagera ku birometero kare ibihumbi 20 igahitana abandi 71.
1953 : Marshal Josip Broz Tito yongeye gutorerwa kuyobora Yugoslavia.
1958 : Umutwe wa gisirikare mu gihugu cya Marocco uzwi nka Moroccan Liberation Army wateze umutego ingabo za Espagne mu gitero cyabereye ahitwa Edchera.
1963 : Ihirikwa ry’Ubutegetsi muri Togo n’iyicwa ry’uwari Perezida w’icyo gihugu Sylvanus Olympio.
1964 : Mu Buhinde i Calcutta habaye imyigaragambyo yo kurwanya Abayisilamu ihitana abantu bagera ku ijana.
1964 : Karol Josef Wojtyla, waje kuba Papa wa Kiliziya Gaturika y’i Roma afite izina rya Papa Yohani Pawulo II, yabaye Musenyeri wa Krakow mu gihugu cya Pologne muri uyu mwaka.
1967 : Gnassingbé Eyadema yafashe ubutegetsi muri Togo.
1980 : Hashyizweho repubulika ya 3 muri Togo.
1990 : L. Douglas Wilder, yabaye umwirabura wa mbere ukomoka ku mugabane wa Afurika watorewe kuba Guverineri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yinjiraga mu biro bya Richmond muri Leta ya Virginia.
1991 : Mário Soares yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Portugal.
1993: Ibihugu 127 byasinyiye i Paris mu Bufaransa amasezerano yo guhagarika ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara.
1993: Vatikani yahagaritse ku mirimo ye Gaillot, Musenyeri wa Evreux azira uburyo yashyigikiraga ikoreshwa ry’agakingirizo, bihabanye n’uko byabonwaga na Papa.
2001 : Umutingito ukomeye wibasiye agace ka El Salvador, wasize uhitanye abantu barenga 800.
2002: Perezida George W. Bush, wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanizwe n’ibisuguti byo mu bwoko bwa bretzel.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1864 : Umunyabugenge wo muri Prusse Wilhelm Wien, wabonye igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge mu 1911.
1918 : Maurice Blondel, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa.
1954 : Trevor Rabin, umucuranzi wa gitari ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
1989 : James Berrett, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
703 : Jitō, Umwamikazi w’abami w’u Buyapani.
1330 : Frédéric le Bel, Umwami w’Abaromani.
1766 : Frédéric V, Umwami wa Danemark na Norvège
1963 : Sylvanus Olympio, Perezida wa Togo
1978 : Hubert H. Humphrey, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumzwe za Amerika.
2007 : Michael Brecker, Umunyamuziki w’Umunyamerika.
2010 : Kalifa Tillisi, umwanditsi n’umuhanga mu ndimi ukomoka mu gihugu cya Libya.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego