Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 13 Nyakanga

Tariki ya 13 Nyakanga 2013 ni umunsi wa 194 w’umwaka ubura iminsi 171 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1810: Napoléon Ier yafashe ubwami bw’u Bolandi abwomeka ku Bufaransa yayoboraga abugabanyamo ibice birindwi.
1878: hasojwe inama ya Berlin mu Budage yarangiye hasinywe amasezerano yo kwigabanya ibihugu bitandukanye ku isi.
2011: hatangajwe umwanzuro wa loni mu kanama kayo gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi ko kwemerera Sudani kwakirwa muri uyu muryango.
Bamwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1718: John Canton, umuhanga mu Bugenge ukomoka mu Bwongereza.
1722: Claude Antoine Capon de Château-Thierry, umujenerali warwanye mu ntambara y’impinduramatwara mu Bufaransa.
1927 :Didouche Mourad, umuyobozi watumye Alijeriya ibona ubwigenge.
1934 :Wole Soyinka,umwanditsi ukomoka muri Nijeriya wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1986.
JPEG - 34.4 kb
Wole Soyinka,umwanditsi ukomoka muri Nijeriya wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1986
Bamwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1789 : Victor Riqueti de Mirabeau, umuhanga mu bukungu ukomoka mu Bufaransa.
1974 : Patrick Blackett, umuhanga mu bugenge wanabihembewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1948.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego