Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 14 Gicurasi

964: Hatabarutse Papa Jean XII

1610: Henri IV wari umwami w’Ubufaransa (1589 - 1610) yishwe atewe icyuma n’uwitwaga Ravaillac, ahita asimburwa n’umuhungu we Louis XIII.
1643: Uyu muhungu we Louis XIII na we yapfuye ku itariki imwe na Se, ahita asimburwa n’umuhungu we Louis XIV.
1643: Louis XIV yimye ingoma afite imyaka itanu, ayirambaho kurenza abamubanjirije n’abamukurikiye mu gihugu cye (France) Yabaye umwami mu gihe cy’ imyaka 72 n’iminsi 110
1754: Hashinzwe Golf club yabanjirije izindi zose ku isi, izwi ku izina "Royal and Ancient Golf Club of Saint Andrews".
1811: Agatsiko k’abasirikare kayobowe na Fulgencio Yegros katangaje ubwigenge bwa Paraguay. Cyakora haciyeho imyaka ibiri Congres yimuye italiki y’ubwigenge ho umunsi umwe (15 Gicurasi).
1948: David Ben Gourion yatangaje ko habayeho Leta ya Israel. Nyuma yo gushidikanywaho kw’amasaha umunani yose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarashyize zemera iyi Leta ya Israel.
David Ben Gourion
David Ben Gourion
1963: Nibwo Koweit yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1973: Nibwo station orbitale “Skylab” yoherejwe mu kirere n’Abanyamerika.
1992: Igitangaza muri Technology, Abanyamerika babashije gusimbura moteur ya Satelite yari mu kirere, bikorwa nta cyangiritse.
1999: Umuforomokazi mu bitaro bya Salgado Filho yamenyekanye nk’uwishe abarwayi 131, agamije gucuruza ibice by’imibiri yabo, ubundi akarangira ikiraka Kompanyi yari ishinzwe imirimo y’ishyingurwa ry’abapfuye, bakamwishyura ay’ubukomisiyoneri.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego