Bang Media

FILM NYARWANDA

Tariki ya 15 Nyakanga

Tariki ya 15 Nyakanga ni umunsi wa 196 w’umwaka ubura iminsi 169 ngo urangire

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka
1099 : Umurwa wa Yeruzalemu wigaruriwe n’abarwanyi barwanaga n’abantu bitwazaga imisaraba mu ntambara zitandukanye, aho bigaruriye kiliziya ndetse n’imva.
1149 : Umurwa wa Yeruzalemu wongeye kubakwa , kiliziya n’imva z’abatagatifu byongera kugirwa ahantu hakomeye
1482 :Muhammad XII yambitswe ikamba ry’umwami wa 22 w’ubwami bwa Granada.
1823 : Inkongi y’umuriro yibasiye Bazilika ya Mutagatifu Pawulo iri inyuma y’inkuta za Roma urayangiza cyane. Iyi bazirika ifite amateka i Roma kuba irimo amafoto y’abapapa bayoboye kiliziya kuva kuri Petero kugera ku mupapa uriho ubu
1918 : Hatangiye intambara mu Bufaransa kuri Marne mu ntambara ya mbere y’isi.
1997 : Slobodan Milošević yatorewe kuyobora Yougoslavie
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1883 : Louis Lavelle,umufilozofe ukomoka mu Bufaransa
1906 : Henryk Zygalski,umuhanga mu mibare ukomoka muri Pologne
1909 : Jean Hamburger,umuganga ukomoka mu Bufaransa akaba n’umukozi wo mu nteko y’ururimi rw’igifaransa
1979 : Alexander Frei,umukinnyi wa football ukomoka mu Busuwisi
1981 : Alou Diarra, umukinnyi wa football ukomoka u Bufaransa
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1919 : Hermann Emil Fischer, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire
1954: Tomás Monje Gutiérrez, Perezida wa Bolivie
1979 : Gustavo Díaz Ordaz, Perezida wa Mexique kuva mu 1964 kugeza mu 1970
Bazilika ya Mutagatifu Pawulo inkuta zarahiye kuwa 15 Nyakanga 1823
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment