Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 15 Werurwe

Tariki 15 Werurwe ni umunsi wa 74 w’uyu mwaka usigaje indi 291 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka
1493: Christophe Colomb yagarutse muri Espagne nyuma yo kuva mu rugendo rwe rwa mbere yagiriye muri Amerika.
1820: Leta ya Maine yabaye iya 23 yo mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1888: Intambara yahuzaga Abongereza n’Abatibetani yaratangiye.
1985: Ubutegetsi bw’igitugu bw’ngabo zo muri Brezil bwarahirimye.
1985: Izina rya mbere ryerekeranye n’ikoranabuhanga ryarasohotse riranemerwa.
2011: Hatangiye amakimbirane yateye intugunda n’intambara igikomeje mur Syria
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1767: Andrew Jackson, Perezida wa 7 wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1779: William Lamb, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1809: Joseph Jeenkins Robert, Perezida wa mbere wa Liberia.
1934 Eugene Cernan: Umuhanga mu by’ikirere, nawe kandi wabaye Komanda w’icyogajuru Appolo mu butunmwa bwa nyuma cyakoze.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
493:Odoacer,Umwami w’u Butaliyani
1883: Karl Marx, Umufilozofe akaba n’umuhanga mu by’ubukungu
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego