Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 16 Mutarama

Tariki 16 ni umunsi wa 16 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 349 uyu mwaka ukagera ku musozo.

- Uyu munsi ni ikiruhuko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kwibuka ivuka rya Rev. Dr. Martin Luther King Jr., umwirabura ufatwa nk’intwali waharaniye uburenganzira bw’abirabura kugera ubwo abizize. Uyu munsi wizihizwa kuva mu 1986 buri wa mbere wa gatatu wa Mutarama.
Dr. King avuga ijambo rye rifite amateka rizwi nka "I have a dream"
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1412: Umuryango wa Medici wagizwe ku mugaragaro umuterankunga wo kwa Papa muri Kiliziya Gatolika.
1492: Bwa mbere ikibonezamvugo cyo mu rurimi rwo mu gihugu cya Espagne cyamurikiwe umwamikazi Isabella I.

1581:
Inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’u Bwongereza yatoye itegeko ribuza ikurikizwa ry’imyemerere y’idini Gatulika ry’i Roma.
1920: Ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa, mu mujyi wa Paris hateraniye inama ihuza urugaga rw’ibihugu binyuranye.
1924: Uwitwa Eleftherios Venizelos yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bugiriki ku nshuro ya kane.

1939:
Mu ntangiriro y’intambara ya kabiri y’isi yose, Repubulika ya Irland yatangiye kugaba ibitero n’ibikorwa byo gusahura igihugu cy’u Bwongereza.

1945:
Adolf Hitler, ufatwa nk’umunyagitugu wateguye ndetse agashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abayahudi yahungiye mu cyobo kiri munsi y’ubutaka kizwi mu rurimi rw’Ikidage nka F├╝hrerbunker.
1956: Perezida wa Misiri Gamal Abdel Nasser yarahiriye kongera gufata igihugu cya Palestine.
Gamal Abdel Nasser

1968:
Hashinzwe Umuryango mpuzamahanga w’urubyiruko (Youth International Party).
1979: Shah w’igihugu cya Iran ari kumwe n’umuryango we bahunze igihugu berekeza mu gihugu cya Misiri.
1986: Bwa mbere hateranye inteko y’abakora ndetse bafite ubumenyi bwinshi mu bijyanye na interineti.
1992:Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zerekeje mu gihugu cya Iraq, iyi yari intangiriro y’intambara yo mu kigobe cya Gulf.

2001:
Perezida w’igihugu cya Congo Kinshasa Laurent-D├ęsire Kabila yivuganywe n’umwe mu bari bashinzwe kumucungira umutekano.
2001: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton yahaye umudali w’icyubahiro uwigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Theodore Roosevelt nk’ikimenyetso cy’ishimwe ry’uko yitwaye neza mu ntambara yahuje Amerika na Espagne (Spanish-American War).
Theodore Roosevelt

2006:
Ellen Johnson Sirleaf yarahiriye kuba Perezida wa Liberia mushya, aba umugore wa mbere ku mugabane wa Afurika utorewe kuba umukuru w’igihugu.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1980: Seydou Keita, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamenyekanye ku mugabane wa Afurika ukomoka mu gihugu cya Mali.
1986: Mason Gamble, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1988: Nicklas Bendtner, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekaniye cyane mu ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal, ubusanzwe akomoka mu gihugu cya Danmark.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2004: Kalevi Sorsa, wabaye Minisiteri w’Intebe mu gihugu cya Finland
2010: Glen Bell, umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni nawe washinze ikigo cya Taco Bell.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego