Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 19 Mutarama

Tariki ya 19 Mutarama ni umunsi wa cumi n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 346 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1419: Ifatwa ry’Umujyi wa Rouen na Henri V de Lancastre.
1493: Gushyira umukono ku masezerano ya Barcelone.
1660: Ubwiyunge b’Umwami Louis XIV n’Igikomangoma Condé.
1949: Igihugu cya Cuba cyemeye Israel nk’ikindi gihugu cyigenga. 1960 : U Buyapani bwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajyanye n’ubufatanye mu birebana no gucunga umutekano.
1956: Soudan yabaye igihugu cya 9 cyinjiye mu muryango w’Ibihugu by’Abarabu.
Indira Gandhi
1966: Indira Gandhi yabaye Minisitiri w’intebe w’u Buhinde.
1975: Umutingito ukomeye wibasiye igihugu cy’u Buhinde, by’umwihariko agace ka Himachal Pradesh.
1977: Bwa mbere mu mateka ya Miami na Florida hagwa urubura, uretse aho rwaguye bikomeye no muri Bahamas.
1978: Imodoka ya nyuma yo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle yakorewe mu gihugu cy’u Budage nibwo yashyizwe ku isoko. Iyi yari imodoka ya nyuma yakorewe ku ruganda rw’ahitwa Emden. Mu mwaka wa 2003 nibwo hasubukuwe ikorwa ry’izi modoka muri Amerika y’Amajyepfo.
1983: Uruganda rwa Apple Inc. rwatangaje ku mugaragaro ishyirwa ku isoko rya Apple Lisa, mudasobwa ikoreshwa n’umuntu ku giti cye ndetse ifite n’igikoresho bita souris.
1986: Ku nshuro ya mbere ni bwo hakozwe virusi zishyirwa muri za mudasobwa. Iyi virusi yakozwe n’abavandimwe bazwi nka Farooq Alvi bose baturuka gihugu cya Pakistan ahitwa Lahore.
1993: Leta ya Czech ndetse na Repubulika ya Slovakia byunjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1997: Nyuma y’imyaka 30 Yasser Arafat yagarutse i Hebron aza kwifatanya n’abandi kwishimira Umujyi wa West Bank igihugu cya Israel cyari vcyimaze gutanga.
2000: Hafashwe ingamba zo kurwanya imyuka ihumanya ikirere “effet de serre: Écotaxe.”
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1544: François II,Umwami w’u Bufaransa.
1554: Papa Grégoire XV.
1736: James Watt, Umunyamibare akaba na Ingénieur ukomoka muri Ecosse.
1946: Dolly Parton, ikirangirire mu gucuranga no kuririmba indirimbo mu njyana ya country.
1977: Lauren Etame Mayer, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroon.
1984: Jimmy Kebe, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Mali.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1878: Henri Victor Regnault, Umunyabugenge n’ubutabire w’Umufaransa
2000: Bettino Craxi, wigize kuba Minisitiri w’Intebe w’igihuu cy’u Butaliyani.
2006 : Aoun Al-Sharif Qasim, umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Sudani.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego