Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 2 Ukwakira

Tariki ya 2 Ukwakira ni umunsi wa 275 w’umwaka ubura iminsi 90 ngo ugere ku musozo.

1187 : Saladin yongeye gufata umujyi wa Yeruzalemu mu ntambara abitwaje imisaraba barwanagamo n’abayisilamu
1518 : Karidinali Thomas Wolsey yaharaniye ko Londres igira amahoro ahuza ibice byagiraga uruhare mu kubuza aya mahoro harimo u Bwongereza, u Bufaransa n’umwami w’abami Maximilien I wa Espagne n’ubuyobozi bwa papa.
1870 :Abaromani benshi biciye muri kamarampaka batoye ko umujyi wa Roma uba uw’u Butaliyani kandi ukaba umurwa mukuru, byaje no gukorwa.
1935 : Mbere y’intambara ya kabiri y’isi, Abataliyani bigaruriye Etiyopiya
1941 : Wehrmacht, ingabo z’u Budage mu gikorwa cyabo cy’intambara bise Typhon, bagabye igitero gikomeye ku mujyi wa Moscou mu Burusiya.
1958 : Guinée yabonye ubwigenge
1968 : Habaye ubwicanyi ubugira kabiri muri Mexique bwiswe ubwa Tlatelolco polisi yica abantu basaga 300.
1997 : Umuryango uhuza ibihugu by’I Burayi wasinye amasezerano ya Amsterdam asimbura aya Maastricht, amashya yari agamije kurema urubuga rw’umutekano, ubutabera n’ubwigenge.
2003 : John Maxwell Coetzee, umwanditsi wo muri Afurika y’Epfo yahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1452 : Richard III , umwami w’u Bwongereza
1538 : Charles Borromée,umukaridinali w’Umutaliyani wagize impinduka nyinshi muri kiliziya gaturika mu Rwanda zirimo kuvuga ku bikorwa bibi byavugwaga kuri kiliziya, arema itsinda ry’umuziki muri shapele ya Vatikani, akora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo imyigishirize y’iyobokamana igamije ko ku isi abantu baba abantu nyabantu. Mu Rwanda yitiriwe iseminari nkuru ya Nyakibanda irera abari mu nziya yo kuba abapadiri.
Charles Borromée witiriwe Iseminari ya Nyakibanda
1847 : Paul von Hindenburg, umujenerali n’umunyapolitiki wanabaye perezida wa repubulika y’u Budage
1851 : Ferdinand Foch, mareshali akaba n’umuyobozi w’ingabo zari zigizwe n’u Bufaransa, u Bwongereza n’u Burusiya mu ntambara ya mere y’isi.
1852 : William Ramsay, umunyabutabire ukomoka mu Bwongereza wavumbuye imyuka iba mu kirere (gaz rares)
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
2003 : Otto Guensche, umusirikare wari ufite ipeti rya Ajida ku bwa Adolf Hitler uvugwaho ko ari nawe wamutwitse mu ntambara ya kabiri y’isi agamije ko Abarusiya batabona umurambo we ndetse n’uw’icyegera cye Eva Braun, yaje gufatwa n’ingabo z’Abarusiya tariki ya 2 Gicurasi 1945 afungwa imyaka 11 akoreshwa n’imirimo y’imvune, afungurwa tariki ya 2 Gicurasi 1956.
2007 : Soe Win,Minisitiri w’intebe wa Biriman
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego