Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 21 Ukwakira

Tariki ya 21 Ukwakira 2013 ni umunsi wa 294 w’umwaka ubura iminsi 71 ngo ugere ku musozo

1096 :Habaye ubwicanyi hagati y’abayisilamu n’abakilisitu I Civitot
1097 : Hatangiye intambara yo kurwanira Antioche.
1639 : Habaye intamabara ya Downs mu ntambara y’imyaka 80 aho ingabo z’u Buholandi ziyobowe na Amiral Maarten Tromp zatsinze ‘iza Espagne zari ziyobowe na Amiral Antonio de Oquendo.
1866 : Intara ya Vénétie yometswe ku Butaliyani nyuma y’intambara y’ubwigenge ya gatatu y’u Butaliyani
1969 Willy Brandt yabaye umuyobozi w’igihugu cy’u Budage muri uyu mwaka kandi muri Somaliya habaye guhirika ubutegetsi
1986 :Ibirwa bya Marshall byabonye ubwigenge
1994 : Hasinywe amasezerano yo kudakoresha intwaro z’uburozi hagati ya USA na Koreya ya Ruguru
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1906 :Lillian Gertrud Asplund,umuturage wa Amerika umwe mu barokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic akaba ari n’umwe mu bavutse.
1981 : Nemanja Vidic, umukinnyi wa football ukomoka muri Seribiya ukinnye igihe kinini muri Manchester United
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1422 : Charles VI,umwami w’u Bufaransa
1916 : Karl Stürgkh,Minisitiri w’Intebe wa Autriche
1993 : Melchior Ndadaye, Perezida w’u Burundi. Ndadaye yayoboye iki gihugu amezi ane mere yo kwicwa n’abasirikari b’Abatutsi.
Iyicwa rya Perezida Ndadaye ryakurikiwe n’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi ibihumbi bisaga 20. Igisirikari cy’u Burundi cyari kiganjemo Abatutsi nacyo cyahise cyirara mu Bahutu. Kuva icyo gihe havutse imitwe y’Abahutu irwanya guverinoma y’u Burundi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego