Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 22 Ukwakira

Tariki ya 22 Ukwakira 2013 ni umunsi wa 295 w’umwaka ubura iminsi 70 ngo ugere ku musozo.

1702 : Habaye intambara yo mu mazi ya Vigo ubwo ingabo z’u Bwongereza n’u Buholandi bateraga bakigarurira imodoka za Espagne zagarukaga muri Mexique nubwo Abafaransa bari babari hafi.
1873 : Hasinywe amasezerano yahuje abami batatu mu Burayi
1907 : Hatangiye imyigaragambyo y’abakora mu mabanki i Burayi
1953 : Ubwami bwa Laos bwabonye ubwigenge
1998 : Umuyaga wa ouragan Mitch wahitanye abantu ibihimbi 18 muri Amerika yo hagati
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1870 : Ivan Bounine, umwanditsi w’Umurusiya wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1933.
1881 : Clinton Joseph Davisson, umuhanga mu bugenge wabiherewe igihembo cya Nobel mu 1937
1903 : George Wells Beadle, umuhanga mu mikorere y’umubiri wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1958, akomoka muri Amerika.
1913 : Bao Dai,umwami w’abami wa Viêt Nam
1949 :Arsène Wenger, umutoza wa Arsenal
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1383 : Ferdinand I, umwami wa Portugal
2006 :Choi Kyu-ha, wari perezida wa Koreya y’Epfo.
2012: Ubuyobozi bwa ISPG bwashyize ahagaragara itangazo rihamagarira abanyeshuri kuza kwiga bitegura gukora ikizamini kitari gisanzweho cy’abanyeshuri barangije muri ISPG icyiciro cya mbere mu ishami ry’igiforomo umwaka w’amashuri 2011-2012 nyamara hafi ya bose banze kucyitabira bavuga ko bagitungujwe.
Muri uyu mwaka kandi, igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda mu masaha ya nimugoroba tariki ya 22 Ukwakira 2012 . Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara mu itangazo rya Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku, bivuye ku cyemezo guverinoma ya Kongo yafashe ku cyumweru tariki ya 21 Ukwakira.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego