Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 25 Nzeri

Tariki ya 25 Nzeri 2013 ni umunsi wa 268 w’umwaka ubura iminsi 97 ngo ugere ku musozo

70 : Umujyi wa Yeruzalemu washenywe mu ntambara yahuje Abayahudi n’Abaromani
1513 : Vasco Núñez wa Balboa yavumbuye inyanja nini ya Pasifika
1926 : William Lyon Mackenzie King yabaye minisitiri w’intebe wa Canada
1963 : Muri République dominicaine, ingabo zakoze coup d’etat zigarurira ubutegetsi
1987 : Mu birwa bya Fidji habaye coup d’État ya kabiri yakozwe na Sitiveni Rabuka .
1657: Umwami Louis XIV aherekejwe n’umuvandimwe we basuye isinagoge bwa mbere i Metz.
1938 : Hatashywe ku mugaragaro ubunigo bwa Rhin-Main-Danube.
1987 : Hatashywe ku mugaragaro umurongo w’inzira zo munsi y’ubutaka muri Caire, watashywe na Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa w’icyo gihe, Jacques Chirac na Perezida wa Misiri w’icyo gihe, Hosni Moubarak.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1766 : Armand Emmanuel du Plessis de Richelieu,umusirikare mu Bufaransa akaba n’umunyapolitiki.
1896 : Sandro Pertini,wabaye perezida w’u Butaliyani
1936 : Moussa Traoré, wabaye perezida Mali
1965 : Scottie Pippen, umukinnyi wa basket ukomoka muri Amerika
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
2003: Franco Modigliani, umuhanga mu icungamari ufite ubwenegihugu bw’u Butaliyani na Amerika wahawe igihembo cya banki ya Suwede mu 1985
2011 : Wangari Muta Maathai, umusirikare akaba n’umunyapolitiki, umuhanga mu by’urusobe rw’ibinyabuzima (écologiste kényane) ukomoka muri Kenya akaba n’umwarimu w’ibinyabuzima n’umuganga mu buvuzi bw’amatungo wahembwe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 2004.
Umujyi wa Yeruzalemu warashenywe mu ntambara y'Abayahudi n'Abaromani mu mwaka wa 70 
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego