Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 26 Mutarama

Tariki 26 Mutarama ni umunsi 26 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 339 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1867: Leta ya Michigan yongewe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje ari iya 26.
1885: Ingabo z’ubwami bwa The Mahdi zigaruriye Umujyi wa Khartoum.
1905: Habonetse Diyama nini cyane mu mateka y’Isi, yiswe Cullinan ipima 3 106.75 carats ni ukuvuga ibiro 0.62135 yabonetse hafi y’Umujyi wa Pretoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
1942: Mu bihe by’intambara ya kabiri y’Isi yose, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageze ku butaka bw’i Burayi bageze mu Majyaruguru ya Ireland.
1950: Mu gihugu cy’u Buhinde hatangiye kubahirizwa itegeko Nshinga rishyiraho Repubulika, Rajendra Prasad yarahiriye kuba Perezida wa mbere w’iki gihugu. Uyu munsi ufatwa nk’umunsi mukuru wa Repubulika.
Rajendra Prasad
1962: Mu gihugu cya Misiri habaye imyigaragabyo ikomeye yibasiye rwagati mu Mujyi wa Cairo yari igamije guhungabanya agace k’ubucuruzi bw’Abongereza n’Abanyamisiri bo mu rwego rwo hejuru.
1961: Perezida John F. Kennedy yemeje ko Janet G. Travell aba umuvuzi we, aba umugore wa mbere wahawe izi nshingano.
Dr. Janet Graeme Travell na Perezida John Fitzgerald Kennedy
1965: Ururimi rwa Hindi rwabaye ururimi rwemewe mu gihugu cy’u Buhinde ku mugaragaro.
1980: Igihugu cya Israel na Misiri batangiye imibanire ishingiye kuri dipolomasi
1991: Mohamed Siad Barre yakuwe ku butegetsi mu gihugu cya Somalia asimburwa na Ali Mahdi.
1992: Perezida Boris Yeltsin w’u Burusiya yatangaje ko bahagaritse imigambi yo kwibasira imijyi ya Amerika hifashishijwe intwaro za kirimbuzi.
1998: Perezida Bill Clinton yagaragaye ari kuri televiziyo ahakana ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’uwari umukozi mu biro bye witwa Monica Lewinsky.
2001: Igihugu cy’u Buhinde, umutingito wibasiye agace ka Gujarat usiga uhitanye abantu bagera ku bihumbi 20.
2004: Perezida Hamid Karzai yashyize umukono ku Itegeko Nshinga rya Afganistan.
2009: Mu gihugu cya Madagascar habaye imyigaragambyo ikomeye yibasiye Umujyi wa Antananarivo iturutse ku bibazo bya politiki byarangiye hahiritswe ku butegetsi Perezida Marc Ravalomanana wasimbuwe na Andry Rajoelina.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1927: José Azcona del Hoyo, Perezida wa Honduras.
1943: Austin "Jack" Warner visi Perezida wa FIFA na Perezida wa CONCACAF ishyirahamwe ry’umupra w’amaguru muri Amerika y’Amajyepfo.
1982: Brahim Takioullah, ukomoka mu gihugu cya Maroc waciye agahigo ko kugira ibirenge birebire byatumye ashyirwa mu gitabo cy’ibyamamare ku Isi (Guiness World Records).
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2006: Carol Lambrino, umuhungu w’umwami wa Romania Carol II na Zizi Lambrino.
2008: Christian Brando, umukinnyi w’amafirimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego