Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 27 Nzeri

Tariki ya 27 Nzeri 2013 ni umunsi wa 270 w’umwaka ubura iminsi 95 ngo ugere ku musozo.

1810 : Hatangiye intambara ya Buçaco, intambara yahuje amoko muri Espagne
1922 : Constantin I yahiritswe ku bwami bw’u Bugereki
1961 : Sierra Leone yabaye umunyamuryango wa Loni
1962 : Havutse repubulika y’Abarabu ya Yemen muri uyu mwaka kandi Ahmed Ben Bella yabaye umujyanama w’inama y’igihugu ya Alijeriya.
1996 : Umujyi wa Kaboul wafashwe n’Abatalibani bavanaho perezida Burhanuddin Rabbani.
2002 : Timor oriental yabaye umunyamuryango wa 191 wa Loni
1998 : Hashinzwe urubuga rwa Google rwashinzwe na Larry Page afatanyije na Sergey Brin. Uru rubuga rwifashishwa n’abantu benshi mu gihe hari ikibasobye
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1601 : Louis XIII, umwami w’u Bufaransa
1952 :André Viger,umwirukansi mu mikino ya Marato wagenderaga mu kagare ukomoka muri Canada
1976 : Francesco Totti,umukinnyi wa footbal ukomoka mu Butaliyani
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1590 : Urbain VII, papa wa 228
1660 : Vincent de Paul, padiri wakomokaga mu Bufaransa washinze abakora ibikorwa by’urukundo bitwa abavisenti wa Paul.
1972 : Shiyali Ramamrita Ranganathan, umuhanga mu mibare no mu gupanga ibitabo mu isomero ukomoka mu Buhinde.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego