Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 27 Ukuboza

Tariki ya 27 Ukuboza 2013 ni umunsi wa 361 w’umwaka ubura iminsi 4 ngo ugere ku musozo.

537 : Bazilika ya Mutagatifu Sophie yari mu bwami bwa Constantinople yahawe umugisha, ubu iyi bazilika iri muri Turukiya(Istanbul) yabaye umusigiti ufite izina ry’umutagatifu(Mosque la sainte Sophie) . iyi bazilika yabaye umusigiti mu kinyejana cya 15 imaze kwigarurirwa na Sultan Mehmed II, kuri ubu ntusenegrwamo ahubwo ni inzu ndangamurage.
1206 : Mutagatifu Dominique na Diego d’Osma bashinze urugo rusengerwamo (monastère) ahaje kuvuka umuryango w’abihayimana w’Abadominikani
1594 : Henri IV yacitse igitero cyari kigamije kumwivugana kiyobowe na Jean Châtel.
1793 : Jenerali Lazare Hoche wari uyoboye ingabo Rhin na Moselle yatsinze ingabo za Autriche na Prusse mu ntamabara ya Wissembourg.
1794 : Ingabo z’u Bufaransa zo mu gihe cy’impinduramatwara (Revolution Francaise) zigaruriye u Buholandi
1805 : Napoléon I Bonaparte yafashe umuvandimwe we Joseph amugira umwami wa Naples.
1934 : Ubwami bwa Perse bwatangiye kwitwa igihugu cya Iran.
1939 :Umutingito w’isi wiswe Erzincan watumye hapfa abantu basaga ibihumbi 30 muri Turukiya.
1944 : Hashyizwe akadomo ku ntambara ya aba Ardennes aho ingabo z’Abasoviyete zari zishyigikiye impinduramatwara zafashe Budapest.
1945 : Ibitero bikaze cy’abatuye Siyoni byagabwe ku Bongereza bari bigaruriye Palestine.
Muri uyu mwaka kandi hashinzwe banki y’isi mu masezerano yasinywe n’ibihugu 28 .
Muri uyu mwaka Koreya yigabanyijemo ibihugu bibiri.
1964 : Guverinoma yari iya Congo-Léopoldville yareze abasirikare bari bavuye muri Alijeriya n’abo muri repubulika yishyize hamwe y’Abarabu mu gushyikira umutwe w’inyeshyamba washakaga gutera iki gihugu.
1966 : Ingabo z’Ubushinwa zisaga ibihumbi 10 zahuriye I Pékin, zihakana perezida wari uriho Liu Shaoqi mu1969 .
1972 : Australie yasoje ibikorwa byayo byo gufasha ingabo za Vietnam y’Epfo.
1979 : ingabo zari zigize umuryango w’ubumwe bw’Abarabu zigaruriye Afghanistanperezida Hafizullah Amin aricwa asimburwa na Babrak Karmal.
1989 : Ibitero ku kibuga cy’indege cya Roma na Vienne byahitanye abantu 18 amajana yabo arakomereka.
1998 : Muri Kosovo, nubwo OTAN na OSCE, iyi mitwe yombi yari yagiyeyo gucunga umutekano , Slobodan Milošević wakurikiranweho kwica Abanyakosovo yagabye ibitero ku ngabo zitwaga UCK zari zigamije kubohoza Kosovo (Armée de libération du Kosovo).
2007 : Benazir Bhutto wahoze ari Minisitiri w’ Intebe wa Pakistan yiciwe I Rawalpindi
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1166 : Jean sans Terre, umwami w’ibihugu by’u Bwongereza
1556 : Mutagatifu Jeanne wa Lestonnac, umubikira washinze umuryango w’incuti z’umubyeyi ( fondatrice de la Compagnie de Notre-Dame).
1822 : Louis Pasteur, wagize uruhare rugaragara mu buvuzi bugezweho akaba umufaransa wakoze byinshi mu binyabuzima n’ubutabire. Menya Louis Pasteur, inkingi mu buvuzi bugezweho.
yavukiye i Dole, yakoze byinshi byatumye icyizere cy’ubuzima bwa muntu cyiyongera.
1915 : William Masters,umuhanga mu bumenyi bw’ibitsina ukomoka muri Amerika
1951 : Ernesto Zedillo Ponce de León, Perezida wa Mexique hagati y’imyaka 1994 na 2000.
1988 : Hayley Williams,umuririmbyikazi ukomoka muri Amerika.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
418 : Zosime, umuhanga mu mateka ukomoka mu Bugereki
1076 : Sviatoslav II,igikomangoma gikuru cya Kiev
1923 : Gustave Eiffel, umwubatsi w’Umufaransa wubatse umunara wa Eiffel uzwi nk’ikirango cy’uBufaransa, uyu munara ufite metero 312 z’uburebure wamaze imyaka 41 ari cyo gihangano gisumba ibindi ku isi.
1972 : Lester B. Pearson,Minisitiri w’Intebe wa 14 wa Canada wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 1957 .
1979 : Hafizullah Amin, Perezida wa Afghanistan
2007 : Benazir Bhutto, umugore w’Umunyapolitiki wari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan wishwe.
2012 : Norman Schwarzkopf, umujenerali w’Umunyamerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego