Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 28 Mutarama

Tariki ya 28 Mutarama ni umunsi wa 28 w’umwaka ubura iminsi 337 ngo ugere ku musozo.
814 : Louis le Pieux yasimbuye se Charlemagne nk’umwami w’abami w’Iburengerazuba
893 : Charles III le Simple yimitswe ku mugaragaro
1547 : Édouard VI yabaye umwami w’u Bwongereza
1871 :Hasinywe amasezerano y’ubwumvikane hagati y’Abafaransa n’u Budage
1918 : hashinzwe ingabo zitukura (Armée rouge) zari iz’ibihugu byishyize hamwe by’Abasoviyete
1921 : Hatashywe imva yitiriwe umusirikare utazwi I Paris mu Bufaransa
1930 : perezida Miguel Primo de Rivera wa Espagne wafatwaga nk’umunyagitigu yareguye
1932 : U Buyapani bwafashe Shanghai.
1959 : Icyitwaga Haute-Volta cyahindutse Burkina Faso
1961 : Mu Rwanda hatangiye Repubulika ubwo umwami w’u Rwanda w’icyo gihe Kigeri V Ndahindurwa yeguzwaga ku ngoma, Inteko Ishinga Amategeko igahita itora Perezida wa republika, nawe wari ubaye uw’intango mu mateka y’u Rwanda, hatorwa Dominiko Mbonyumutwa avaho tariki ya 26 Ukwakira muri uwo mwaka
Dominiko Mbonyumutwa
1982 : Hasinywe itegeko ryemeza kwegereza ubuyobozi abaturage mu Bufaransa
1993 : Muri Kazakhstan hatangijwe itegeko nshinga bwa mbere
2002 : Mu Bushinwa umuvugabutumwa yakatiwe imyaka 2 y’igifungo azira kuhazana Bibiliya.
2003: Mu ijambo rye George W. Bush yareze Irak kub aifite intwaro nyinshi z’uburozi ahita atangiza igikorwa cyo gutera iki gihugu aho yaje kugitsinda ntetse na perezida wacyo Sadam Hussein aza gupfa nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu yicwa amanitswe.
2004 : Israël yafunguye imfungwa 436 za Palesitina
2005 : Papa Jean-Paul II yakiriye perezida Robert Kotcharian wa Arménie.
2001 : Icyumweu kimwe gishize nyuma yo gushyiraho abakaridinali bashya, papa Jean Paul II yavuze ko agiye gushyiraho n’abandi bashya.
2002 : Jean-Paul II yasabye abunganira abantu mu nkiko kwanga gushyigikira abashaka gutandukana
1887 : Hatangiye kubakwa umunara wa Eiffel( Tour Eiffel) mu Bufaransa
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1457 : Henri VII,umwami w’u Bwongereza
1540 : Ludolph van Ceulen, umunyamibare w’Umudage
1822 : Alexander Mackenzie, Minisitiri w’intebe wa kabiri wa Canada
1955 :Nicolas Sarkozy, perezida wa 23 w’u Bufaransa
1976 : Rick Ross,umuririmbyi w’injyana ya rap ukomoka muri Amerika
1978 : Gianluigi Buffon, umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani
1984 : Issam Jemâa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Tuniziya
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
814 : Charlemagne, umwami w’abami w’I Burengerazuba
1271 : Isabelle d’Aragon, umwamikazi w’u Bufaransa umugore wa Philippe III
1547 : Henri VIII d’Angleterre,
1939 : William Butler Yeats, umuhanzi ukomoka muri Irlande wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1923
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego