Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 28 Ukuboza

Tariki ya 28 Ukuboza ni umunsi wa 362 w’umwaka usigaje iminsi 3 ngo ugere ku musozo

1058 : Habaye amatora ubwo Papa Nicolas II yatorerwaga kuyobora kiliziya gatulika.
1308 : Hatangiye ubwami bwa Hanazono, umwami w’abami w’u Buyapani
1767 : Jenerali Taksin yambitswe ikamba ry’ubwami bwa Thaïlande.
1822 : Chateaubriand yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugira ngo aharanire politiki nyayo mu bwami butagatifu bw’abishyize hamwe (Sainte-Alliance).
1832 : John Caldwell Calhoun, wari ushyigikiye ko ubucakara bugumaho wabaye visi perezida wa Amerika yeguye ku mwanya we.
1857 : Ingabo z’u Bufaransa n’u Bwongereza Canton.
1929 : Umunsi wiswe uwa Gatandatu w’umukara, ubwo abapolisi ba Nouvelle Zelande barasaga abigaragambyaga badafite intwaro ahitwa Apia
1942 : Umujyi wa Calcutta warashweho n’ingabo z’u Buyapani
1950 : Ingabo z’u Bushinwa zateye Koreya
1962 : Ingabo za loni zarwanye n’abigarambyaga bari muri Katanga muri Zaïre.
1985 : Hasinywe amasezerano i Damas hagati y’abayobozi batatu bari bayoboye ingabo harimo abakirisitu, abashiite n’abaduruze muri Libani.
1994 : Umuyobozi w’ibiro by’ubutasi muri Amerika (CIA), James Woolsey, yareguye nyuma y’ikibazo cy’ubutasi cya Aldrich Ames.
2001 : Perezida wa Congo Brazaville Pascal Lissouba yakatiwe imyaka 30 yo gukora imirimo ivunanye kubera kugambanira igihugu no kunyereza inkunga zahabwaga iki gihugu.
2007 : Benazir Bhutto wari Minisitiri w’Intebe muri Pakistan yarahambwe nyuma y’iminsi yiciwe hafi y’umujyi wa Larkana.
2011 : Habaye imihango yo gushyingura Kim Jong-il wa Koreya ya Ruguru.
418 : Mutaagatifu Boniface I yabaye Papa
1987 : Papa Jean-Paul II yatoreye umunyepalesitina Michel Sabbah, umuyobozi w’ikiratini i Yeruzalemu (patriarche latin de Jérusalem).
1981 : Nibwo herekanywe ku mugaragaro ivuka ry’umwana wasamiwe hanze y’umubiri w’umuntu ( bébé-éprouvette) muri Amerika I Norfolk muri leta ya Virginie).
1908 : Messine yashenywe n’umutingito wishwe abantu basaga ibihumbi 80
1917 : Abagore mu Bwongereza bahawe uburenganzira bwo gutora
1997 : Mu gihe icyorezo cy’ibicuruane by’ibiguruka cyahitanaga abantu 4 muri Hong Kong , muri iki gihugu hishwe inkoko zisaga miliyoni n’ibihumbi 300.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1164 : Rokujō, umwami w’abami w’u Buyapani
1849 : Herbert von Bismarck, umunyapolitiki wayoboye Prusse
1856 : Henri de Mérode-Westerloo, umunyapolitiki ukomoka mu Bubiligi
Woodrow Wilson, perezida wa 28 wa leta zunze ubumwe za Amerika.
1924 : Milton Obote, wahoze ari Perezida wa Uganda
1936 : Jacques Mesrine,umwicanyi w’Umufaransa
1937 : Jorge Nuno Pinto da Costa, perezida wa FC Porto kuva mu 1982.
1944 : Kary Mullis, umuhanga mu binyabuzima n’ubutabire wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire.
1945 : Birendra Bir Bikram Shah Dev,umwmi wa Nepal
1990 : Umukinnyi Sadio Diallo, ukiba football ukomoka muri guineleur guinea, Zlatko Hebib, nawe uyikina ukomoka mu Busuwisi kimwe na Marcos Alonso Mendoza,ukomoka muri Espagne.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1446 : Clément VIII warwanyaga ubupapa
1622 : Mutagatifu François de la Sales
1694 : Marie II d’Angleterre, umwamikazi w’u Bwongereza
1947 : Victor-Emmanuel III, umwami w’u Butaliyani, umwami w’abami wa Etiyopiya akaba n’umwami wa Albanie
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego