Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 29 Mutarama

Tariki ya 29 Mutarama 2014 ni umunsi wa 29 w’umwaka ubura iminsi 336 ngo ugere ku musozo.

904 : Serge III yambitswe ikamba rya Papa wa 119 wa Kiliziya Gaturika
1630 : Habaye umubonano wa Richelieu washinze inteko y’umuco y’ururimi rw’Igifaransa na Mazarin.
1676 : Fédor III yagiye ku bwami bw’u Burusiya nyuma y’urupfu rwa se Alexis.
1795: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiye itegeko ryo kwemerera abahamaze imyaka 5 kubona ubwenegihugu bwazo.
1814: Mu Bubiligi Napoléon yatsindiye ahitwa i Brienne.
1841: Amato y’Abongereza yafashe ikirwa cya Hong Kong, ibitero byakomereje mu Bushinwa ahitwa . Amoy (Xiamen), Ningbo na Shanghai,yanabategetse ubucuruzi bw’ikiyobyabwenge cya opium.
1849: Mu myigaragambyo yabaye mu Bufaransa y’abatari bishimiye ubutegetsi bwa Louis-Napoléon yahagaritse abayobozi 27 b’aba nyamaisozi mu Bufaransa (montagnards).
1861: Leta ya Kansas yabaye iya 34 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1919 : Tchécoslovaques yatsinze Pologne ahitwa I Galicie mu ntambara ya mbere y’Isi.
1946 : C.I.A. yasimbuye O.S.S. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1947 : Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahakanye kuba umuhuza w’u Bushinwa
1949 : U Bwongereza bwamenye leta nshya ya Isiraheli
1950 : Muri Afurika y’Epfo hagaragaye ibikorwa by’ihohotera mu cyitwaga ‘apartheid’ irondaruhu ryo muri Afurika y’Epfo ryarwanyijwe na Nelson Mandela
1950: Muri Iran kandi muri uyu mwaka umutingito w’Isi wahitanye abantu basaga ibihumbi 3
1986 : Yoweri Museveni, wari umuyobozi w’ingabo zitwaga NRA yabaye perezida nyuma yo gutsinda intambara muri iki gihugu.
1987 : William Casey yavuye ku murimo wo kuba umuyobozi w’ibiro by’ubutasi bya Amerika (CIA).
2006 : Jacques Chirac wari perezida w’u Bufaransa yategetse ko tariki ya 10 Gicurasi buri mwaka hazajya hibukwa abirabura baguye mu itotezwa ry’abairabura bajyanwa mu bucakara n’ubucuruzi bwahuzaga imigabane itatu ariyo kuvana abirabura muri Afurika bakajya guhinga ibisheke n’ibindi muri Amerika nyuma bakabijyana mu Burayi (commerce triangulaire).
1635 : Hashinzwe inteko y’ururimi n’umuco by’Igifaransa na Karidinali Richelieu bisabwe n’umwami Louis XIII. Yatangiranye n’abamenyi 40 batiwe bazwi ku izina rya Abadapfa (immortels).
1886 : Injeniyeri Carl Benz ukomoka mu Budage yakoze imodoka ya mbere ikoresha lisanzi
1986 : Uruganda rw’imodoka rwa Mercedes rwizihije imyaka 100 rumaze
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1843 : William McKinley wabaye perezida wa 25 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati 1897-1901
1866 : Romain Rolland, umwanditsi w’Umufaransa yahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1915
1926 : Abdus Salam, wahawe igihembo cya Nobel mu bugenge mu 1979
1945: Ibrahim Boubacar Keïta, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Mali
1954: Oprah Gail Winfrey yavukiye i Kosciusko (Mississippi). Ni umunyamakuru mu ishami ry’ibiganiro kuri Televiziyo yo muri Amerika akaba n’umukinnyi wa filime, akaba yarabaye umwe mu bantu bakomoka muri Afurika n’Amerika(Afro-Americaine) wakize cyane mu kinyejana cya 21, anamenyekana nk’umwirabura w’igitsinagore muri Afurika ukize cyane kurusha abandi ku isi nkuko byatangajwe na « Forbes Magazine ». Oprah anamenyereweho kuyobora ibiganiro bikurikiranywa cyane kuri televiziyo kandi byinjiza amafaranga menshi.
Uyu mugore kandi ninawe mugore unafite ishuri muri Afurika y’Epfo ryitwa « Oprah Winfrey Leadership Academy », kandi n’umwe mu batumye habaho impinduka mu bantu kubera ibiganiro mpaka ayobora bizwi mu cyongereza nka Talk show The Oprah Winfrey Show. Hagati mu mwaka wa 1990, Oprah yatekereje gushyiraho ibyo biganiro mu nzego zikurikira harimo: Iterambere ry’abaturage, Imyemerere, n’ibyiyumviro ku bijyanye n’iby’umwuka.
1966 : Romário,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Bresil utarabashije gukina ibikombe by’Isi byakurikiye icyo mu 1998 nyuma yuko agaragayeho imyitwarire itari myiza ashaka kurwana n’umutoza we.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1119 : Gélase II, papa
1743 : André Hercule de Fleury, umunyapolitiki wo mu Bufaransa akaba yari n’umujyanama wa Louis XV
1820 : George III du Royaume-Uni, umwami w’ibihugu by’ubwami bw’u Bwongereza
1906 : Christian IX, umwami wa Danemark
1934 : Fritz Haber, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wahawe igihembo cyitiriwe Nobe mu butabire mu 1918
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego