Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 3 Nyakanga

Tariki ya 3 Nyakanga ni umunsi wa 185 w‘umwaka ubura iminsi 181 ngo usozwe

321 : Umwami w’abami Constantin Ier yemeje ko umunsi w’icyumweru ugirwa ikiruhuko cyemewe n’amategeko mu bwami bwa Roma byanakurikijwe mu Burayi bwose .
529 : Hatangiye konsili ya Orange ihuza abayobozi ba Kiliziya Gaturika mu rwego rwo kwiga ku hazaza ha Kiliziya n’ibibazo biba biyugarije
987 : Hugues Capet yagizwe umwami w’ubwoko bwa Abafura mu Bufaransa
1449 : Habaye ubukwe bwa Jacques II d’Écosse na Marie d’Egmont.
1849 : Umujyi wa Roma wigaruriwe n’Abafaransa, byanabaye iherezo rya Repubulika ya Roma
1583 : Umwami w’u Burusiya Ivan IV yishe umuhungu we nyuma yo kumurakarira
1778: Abongereza bishe abaturage ba kavukire bagera kuri 360 mu kibaya cyo muri Amerika, ahitwa Wyoming , aba baturage bari Abahinde baba muri Amerika( Amerindiens) barwanya bashaka kubambura amsambu n’imitungo yabo .
1849: Abafaransa bigaruriye umujyi wa Roma, banasubizaho Papa Pius IX ku bupapa, byateje ikibazo mu kwiyunga k’u Butaliyani
1880 : Hasohowe nimero ya mbere y’ikinyamakuru cyandikaga ku bumenyi gishinzwe na Thomas Edison.
1886 : Habaye igerageza ry’imodoka yo mu bwoko bwa Benz (Benz Patent Motorwagen) , imodoka ya mbere yabayeho mu mateka yakozwe na Carl Benz.
1905 : Mu Bufaransa hatowe itegeko riha Kiliziya Gatorika ubwigenge na leta ubundi
1898 : Hatangiye intambara ya Santiago muri Cuba, intambara ya mbere ikomeye hagati ya Espagne na Amerika yabereye mu nyanjya ya Atlantique.
1976 : Adolfo Suárez yabaye Perezida wa kane wa Espagne
1962 : Aligeria yabonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bufaransa
1981: Bwa mbere mu kinyamakuru The New York Times handitswe inkuru yerekeranye n’indwara itari izwi icyo gihe yaje kuvumburwa ko ari SIDA.
1988: Ubwato bw’intambara bwa Amerika bwarashe indege ya Iran hejuru y’ikigobe cya Perisi hapfa abantu 290 bayirimo. Mu kwiregura kwa Amerika ivuga ko byakozwe yibeshye.
1996 : Boris Yeltsin yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya ku nshuro ya kabiri n’amajwi 53.5%.
2004 : Hafunguwe inzira yo munsi y’ubutaka ya Bangkok ( métro de Bangkok).
2005 : Ubukwe bw’abatinganyi bwemewe bwa mbere mu mategeko na Espagne
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1423 : Louis XI, umwami w’u Bufaransa
1983 : Dorota Masłowska, umuhangakazi mu ndimi ukomoka muri Pologne
1987 :Sebastian Vettel, utwara utumodoka duto mu masiganwa ya Formule 1 ukomoka mu Budage na Benoît Costil, umukinnyi wa football ukomoka mu Bufaransa
Bimwe mu bihangange byatabarutse
1642 : Marie de Médicis, umwamikazi w’u Bufaransa , wari umugore wa Henri IV akaba na nyina wa Louis XIII
2002 : Michel Henry, umufilozofe akaba n’umwanditsi w’inkuru zikomoka mu Bufaransa
2005 :Claude Pompidou, umugore wa Georges Pompidou wayoboye u Bufaransa.
Umwami w’abami Constantin I yemeje ko umunsi w’icyumweru ubaho ikiruhuko
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego