Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 30 Mata

Tariki 30 Mata ni umunsi wa 120 mu minsi igize uyu mwaka, hasigaye iminsi 245 ukagera ku musozo.

Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi
1492: Igihugu cya Espagne cyahaye Christopher Columbus komisiyo izafatanya na we mu ngendo z’ubuvumbuzi (Commision of exploration).
1863: Ingabo z’igihugu cya Mexique zagabweho ibitero n’ingabo z’Abafaransa, iki gitero cyabereye ahitwa Hacienda Camaron mu gihugu cya Mexico.
1871: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye ubwicanyi bwakorewe abantu bari mu nkambi ya Grant muri Leta ya Arizona.
1907: Umujyi wa Honolulu wo muri Leta ya Hawai, yabaye umujyi w’igenga.
1966:Mu mujyi wa San Francisco, muri Leta ya California hatangijwe urusengero rwiswe urwa Satan.
Uru rusengero ni ishyarahamwe rihuza abemera umuyoboro ngenderwaho ugenwa na buri muntu ku giti cye, ndetse bakaba basangiye ukwemera ko gukoresha igitabo cyiswe Bibiliya ya Satani cyanditswe na Anton Szandor LaVey.
Anton Szandor Lavey washinze idini rya Satani / Shitani
Anton Szandor Lavey washinze idini rya Satani / Shitani
Uru rusengero rugizwe n’abantu bari mu byiciro bibiri aribyo:Abanyamuryango babaruwe, basa n’abo umuntu yakwita rubanda rugufi, batagira icyo basabwa ngo babarirwe muri icyo cyiciro uretse kwitabira gahunda zashyizweho.
Ikindi cyiciro ni icy’abitwa abanyamuryango b’Abanyambaraga, aba basabwa kwandika babisaba ndetse basabwa gushyira ubuzima bwabo bakabumarira muri uru rusengero.
Aba nabo bafite inzego zitandukanye harimo abo mu rwego rwa mbere rwo hejuru rutagerwamo na rubanda rugufi. Uko inzego zisumbana zizamuka, ugeze ku ntera ya gatanu ashyirwa mu cyiciro cy’Abasesaridoti ari nabwo bahabwa inyito ya LaVey.
1995: Perezida Bill Cliton yabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wagiriye urugendo mu gihugu cya Ireland y’Amajyaruguru.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1909: Umwamikazi Juliana w’igihugu cy’Ubuholandi.
1943: Frederick Chilubawabaye Perezida wa Zambiya.
Abatabarutse kuri uyu munsi
1555:Papa Marcellius II
1956: Alben Barkley wabaye visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubwa Perezida Harry S.Truman, watabarutse ubwo yatangaga imbwirwaruhame muri Leta ya Viriginiya, akimara kuvuga ijambo rigira riti "I would rather be a servant in house of Lord than sit in the seats of the mighty” bivuga ngo “ Nahitamo kuba umugaragu mu nzu ya Nyagasani aho kwicara mu ntebe z’umunyabubasha »
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego