Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 30 Ukuboza

Tariki ya 30 Ukuboza ni umunsi wa 364 w’umwaka ubura umunsi 1 ngo ugere ku musozo.

1097 : Umutingito w’Isi ukaze wabaye i Antioche, mu gace kari kibasiwe n’ingabo zarwanaga hagati y’abayisilamu n’abakirisitu (Croisades).
1788 : Abafaransa bafashe agace ka Madras mu Buhinde
1853 : Gadsden yagurishijwe na Mexique kuri Amerika
1880 : Hashinzwe Repubulika ya Afurika y’Epfo ya Transvaal ishingwa n’abo mu bwoko bw’aba Boers.
1896 : José Rizal yarishwe muri Philippines.
1911 : Sun Yat-sen yabaye perezida wa mbere wa repubulika y’u Bushinwa
1916 : Raspoutine yiciwe i Petrograd.
1922 : Ivuka ku mugaragaro rya URSS
1947 :Ikibazo cy’amakimbirane ya Cachemire,cyari hagati y’u Buhinde na Pakistan cyagejejwe imbere ya Loni. Muri uyu mwaka kandi umwami Michel wa Roumanie yareguye hatangazwa ku mugaragaro Repubulika y’abaturage ya Roumanie.
1960 : Karol Wojtyła waje kuba papa Yohani II yabaye umusenyeri wa diyoseze yo mu mujyi wa Cracovie muri Pologne.
1972 : Habaye ihagarikwa ryo gushwanyuza Viêt Nam hifashishijwe ibisasu bikomeye, umwnzuro wafashwe na perezida wa Amerika Richard Nixon ahereye ku ngaruka ibi bisasu byari byaragize ku mijyi ya Nagasaki na Hiroshima.
1975 : Havutse Repubulika ya Madagascar.
1993 : leta ya Vatican n’iya Israël ziyemeje gutangira umubano wazo
2001 : Adolfo Rodríguez Saá wari perezida w’agateganyo wa Argentine yareguye kubera ikibazo cy’ubukungu bw’igihugu bwari bumaze kugwa.
2002 : Mwai Kibaki, yatorewe kuyobora Kenya yarahiye kuri iyi tariki.
2004 : Habaye ubwumvikane hagati ya perezida wa Senegal Abdoulaye Wade na Padiri Augustin Diamacoune Senghor,umuyobozi w’umutwe utaravugaga rumwe na leta wa MFDC.
2006 : Saddam Hussein wari perezida wa Iraki yamanitse mu kagozi aricwa kubera guhamwa n’ibyaha byo kwica abaturage yari ayoboye.
1352 :Papa Innocent VI yahawe umugisha wo kuyobora kiliziya
1370 :Hatowe papa Grégoire XI.
1911 : Hatangijwe gutanga sheki irimo imirongo (chèque barré ) yatangirijwe mu Bufaransa, iyi sheki uyihawe akayijyana kuri banki yirinda kumuha amafaranga mu ntoki ahubwo ikayashyira kuri konti ye nyuma y’igenzura ryimbitse.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
39 : Titus, umwami w’abami wa Roma
1851 : Asa Griggs Candler,umunyamerika wavumbuye ikinyobwa cya Coca-Cola
1865 : Rudyard Kipling, umwanditsi w’Umwongereza wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 107
1884 : Hideki Tōjō : Umujenerali wanabaye Minisitiri mu Buyapani
1890:Adolfo Ruiz Cortines, wabaye perezida wa Mexique
1935 :Omar Bongo Ondimba, wabaye perezida wa kabiri wa Gabon
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1798 : Anne-Pierre de Montesquiou-Fézensac, umujenerali w’Umufaransa wanabye umunyapolitiki
1944 : Romain Rolland, umwanditsi w’Umufaransa wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1915
1967 : Vincent Massey, guverineri wa 18 wa Canada
1968 : Trygve Lie,Umunyapolitiki ukomoka muri Norvege wabaye umunyambanga mukuru wa mbere wa Loni
2006: Saddam Hussein, wayoboraga Iraki wishwe amanitswe
2009 : Abdurrahman Wahid, wari perezida wa président Indonésie
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego