Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 4 Mutarama

Tariki ya 4 Mutarama ni umunsi wa 4 w’umwaka wa 2014 ukiri mu ntangiriro ubura iminsi 36 ngo ugere ku musozo.

1717 : Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu 3 yasinyiwe i Haye, za leta zishyize hamwe , u Bwongereza n’ubwami bwagengwaga na Philippe wa Orléans.
1762 : Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko bugiye gutera Espagne n’ubwami bwa Naples mu ntambara y’imyaka 7
1798 : Repubulika ya Mulhouse yiyunze ku Bufaransa
1802 : Hatashwe ubukwe bwa Louis Bonaparte na Hortense wa Beauharnais.
1894 : Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’u Burusiya
1896 : Utah yabaye leta ya 45 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1908 : Moulay Abd al-Hafid yagizwe umuyobozi wa Maroc.
1932 : Ishyaka rya kongere mu Buhinde ryahamijwe icyaha cy’uko rikora kandi ritemewe, byaje gutuma Mahatma Gandhi ufatwa nk’intwari y’iki gihugu afungwa
1948 : Birmania yabonye ubwigenge
1951 : Séoul yigaruriwe n’abasirikare ba Koreya ya Ruguru n’Abashinwa
1960 : Albert Camus , umwanditsi uzwi mu mateka yaguye mu mpanuka y’imodoka
1964 : Papa Paul VI yatangiye urugendo rwe ku butaka butagatifu
1885 : Dr Grant wa Iowa yatangiye igikorwa cyo kuvura ishyira arikata mu gihe riba rirwaye akensi biterwa no kuzuramo amabuye n’ibindi byinjira mu gifu (appendicectomie )
2010 : Hatashywe umunara wa Burj Khalifa ufite metero 828 z’uburebure wubatswe mu bihugu byishyize hamwe by’ Abarabu (Émirats arabes unis)
1990 : Impanuka yo mu mazi yahitanye abantu 285 muri Pakistan hakomereka abantu basaga 400
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1077 : Song Zhezong, umwami w’abami w’u Bushinwa
1785 : Jacob Grimm, umwanditsi w’Umudage
1809 : Louis Braille,umufaransa wahimbye inyuguti impumyi zifashisha mu kwandika
1940 :Brian David Josephson, Umwongereza wahawe igihembo cya Nobel mu bugenge mu 1973
1945 : Richard R. Schrock, Umunyamerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire muri 2005
1953 : George Tenet, umuyobozi w’ibiro bya Amerika by’ubutasi
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1248 : Sanche II, umwami wa Portugal
1752 : Gabriel Cramer, umuhanga mu mibare ukomoka mu Busuwisi
1825 : Ferdinand I, umwami wa sicile
1960 : Albert Camus, umwanditsi w’Umufaransa wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu mwaka wa 1957
1961 : Erwin Schrödinger, umuhanga mu bugenge ukomoka muri Autriche
1965 : T. S. Eliot, Umwanditsi w’Umwongereza wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1948
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego