Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 5 Gicurasi

Tariki ya 5 Gicurasi ni umunsi w’ 126 urebeye ku ngengabihe ya Gregoire, byumvikana ko hasigaye iminsi 240 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze iyi tariki
1789: Kuva 1614, mu Bufaransa hakozwe inama ya’’Etats Generaux‘‘ ku nshuro ya mbere.
1809: Mary Kies yabaye umugore wa mbere wahawe igihembo muri Amerika cyo gukora ibitenge byo kwambara abyikoreye.
1821: Umwami w’abami Napoleon I yapfiriye mu buhungiro ku kirwa cya St Helene mu majyepfo y’inyanja y’ Atlantic.
Umwami w’abami Napoleon I yapfiriye mu buhungiro ku kirwa cya St Helene mu majyepfo y’inyanja y’ Atlantic
1835: Mu Bubiligi, umuhanda wa mbere wa gari ya moshi warubatswe ku mugabane w’uburayi hagati y’u Buruseri na Mechelen.
1866: Bwa mbere mu mujyi wa Waterloo muri Leta ya New York bashyiraho umunsi wo kwibuka ingabo zapfiriye muri Guerre civil.
1925: Guverinoma y’Afurika y’epfo yemeje Afrikaans nk’ururimi rwo mu rwego rw’igihugu.
1936: Ingabo z’ubutaliyani zafashe umujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya
2002: Mu Bufaransa, Jacque Chirac yatsinze mu matora y’umukuru w‘igihugu ku manota 82, 2%, yari ahatanye na Jean Marie Le Pen wari wiyamamaje ku nshuro ya kabiri.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1980: DerMarr Johnson, Umukinnyi wa Basketball.
1983: Scott Ware, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamerika.
1989: Chris Brown, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa sinema.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
2005: Edgar Ponce,umukinniy wa sineme akaba n’umubyinnyi wo muri Mexique.
2010: Umaru Musa Yar’Adua, perezida wa 12 wayoboye igihugu cya Nigeria.
2011: Claude Choules, umusirikare warwanye mu ntambara y’isi ya mbere akaba yari yaravutse mu 1901, yapfuye afite imyaka 110.
Claude Choules, umusirikare warwanye mu ntambara y’isi ya mbere akaba yari yaravutse mu 1901, yapfuye afite imyaka 110  
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego