Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 5 Mutarama

Tariki ya 5 Mutarama ni umunsi wa 5 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 360 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki
1895: Umunyabugenge w’Umudage Wilhelm Röntgen, yavumbuye Rayons X .
1909: Igihugu cya Panama cyabonye ubwigenge nyuma y’igihe kirekire gikolonizwa na Colombia.
1918: Ishyaka ryitwaga Committee for a German Workers Peace ryarashinzwe mu gihugu cy’u Budage. Iri niryo ryaje kubyara ishyaka ry’aba nazi ryakoze amabi menshi arimo na jenoside y’Abayahudi.
1940: Radiyo FM yamurikiwe bwa mbere ku mugaragaro ikigo gikora ibijyanye n’itumanaho cyitwa Federal Communications Commission.
1944: Ikinyamakuru Daily Mail cyabaye icya mbere mu kwambukiranya inyanja kijya gusomerwa ahandi.
1945: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zemeye ubutegetsi bwa Poland.
1945: Dwight D. Eisenhower wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, imbere ya kongere yaciye iteka ry’icyaje kumwitirirwa ari cyo Eisenhower Doctrine.
1969: Abasoviyeti bajugunye icyogajuru cya kabiri mu kirere kuri Venus, kigerayo nyuma y’amezi ane.
Calvin Coolidge, wabaye Perezida wa 30 wa USA
1971: Habaye umukino mpuzamahanga ukomeye mu mateka ya cricket wahuje u Bwongereza na Australia ubera ku kibuga cy’i Melbourne.
1972: Richard Nixon wari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangije gahunda yo gukurikirana ibyogajuru.
1974: Kuri sitasiyo ya Vanda iherereye muri Antarctica hapimwe ubushyuhe bungana na +59°F , ni ukuvuga dogere 15 ku gipimo cya Celcius. Ubu nibwo bushyuhe bwo hejuru cyane bwari bugaragaye mu mateka ya Antarctica.
1991: Ingabo z’igihugu cya Georgia zinjiye mu mujyi wa Tskhinvali uherereye mu cyahoze cyitwa South Ossetia ho muri Georgia. Ibi byabaye imbarutso ku ntambara izwi cyane mu mateka ya Georgia yitwa South Ossetia War yabaye1991-1992.
2005: Michael E. Brown, Chad Trujillo hamwe na David L. Rabinowitz bavumbuye Eris, umubumbe muto cyane mu isanzure. Ibi baje kubigeraho bifashishije amafoto yari yafatiwe ahitwa Palomar Observatory.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1985: Diego Vera, umukinnyi wamamaye mu mupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Uruguay.
1985: Yoon So-Yi, umukobwa ukomoka muri Koreya y’Epfo uzwi cyane mu gukina amafilimi.
1991: Daniel Pacheco umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Espagne.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1066: Édouard le Confesseur, Umwami w’u Bwongereza.
1477: Charles le Téméraire mu ntambara yiswe bataille de Nancy.
1933: Calvin Coolidge, Perezida wa 30 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1981: Harold Clayton Urey, Umunyabutabire w’Umunyamerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’Ubutabire (Prix Nobel de chimie) mu 1934
2003: Massimo Girotti, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.
2004: Norman Heatley,umwe mu bagize itsinda ryavumbuye umuti wa Penicillin uzwiho kuvura indwara nyinshi. Uyu muti wavumburiwe muri Kaminuza ya Oxford.
2009: Griffin Bell, umunyamategeko ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ibindi
Umunsi mwiza kuri Édouard, Ed, Edard, Eddie, Eddy, Teddy, Ted, Edouarde, Edouardine, Edward, Ned, Neil hamwe kandi na Conwoion, Deogratias, Émilienne na Émiliane.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego